Imibare mishya ya Minisiteri y’Umutekano n’Itumanaho, igaragaza ko kugeza ubu abaturage bangana na 29,3% b’u Buyapani, bafite imyaka isaga 65, byatumye icyo gihugu kiza imbere mu karere mu kugira abageze mu zabukuru benshi ugereranyije n’abaturage gifite.
Abagore nibo benshi bafite imyaka isaga 65 mu Buyapani kuko bangana na miliyoni 20,53 mu gihe abagabo ari miliyoni 15,72.
Nubwo barengeje iyo myaka kandi, Guverinoma yagaragaje ko abageze mu zabukuru basaga miliyoni 9,14 bafite imirimo itandukanye hirya no hino mu gihugu, aho kuba mu biruhuko by’izabukuru nk’uko amategeko abiteganya.
Ibyo bivuze ko nibura umwe mu bantu icyenda bafite akazi mu Buyapani, afite imyaka isaga 65.
U Buyapani bukomeje kugarizwa n’igabanyuka rikomeye ry’abaturage rijyana n’ubwiyongere bukabije bw’abageze mu zabukuru. Impamvu ikomeye ibitera ni umubare muto w’abana bavuka, ibintu bishobora gushyira icyo gihugu mu kaga ko kubura abakozi mu bihe biri imbere.
Hashize imyaka isaga 10 abaturage b’u Buyapani bagabanyuka aho kwiyongera, aho nk’umwaka ushize bagabanyutseho 595,000 ugereranyije n’uko banganaga mu 2022.
Bivugwa ko mu 2040, abaturage b’u Buyapani bafite imyaka iri hejuru ya 65%, bazaba bagize 34,8 by’abaturage bose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!