Ubwato bwa rutura bwari bwaraheze mu bunigo bwa Suez bwongeye kugenda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 Werurwe 2021 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Ubwato bwongeye kugenda mu bunigo bwa Suez nyuma y’icyumweru ingendo zarahagaze kubera ubundi bwa rutura bwari bwarafunze inzira bigatuma imizingo myinshi ihera mu nzira.

Amagana y’ubwato bwikoreye imizigo irimo ibikomoka kuri peteroli kugera ku biribwa, yari amaze iminsi yarabuze inzira nyuma y’aho ubundi bwato karundura bufunze inzira ku buryo urujya n’uruza rwahagaze.

Ubwato bwa Ever Given bwafunze inzira bureshya na metero 400 z’uburebure, bupakira ibintu bipima toni 200.000, aho bibarwa ko nibura bushobora gupakira kontineri ibihumbi 20. Kuri iyi nshuro bwaheze mu nzira bupakiye kontineri 18.300.

Ubu bwato bugenzurwa na Sosiyete yo muri Taiwan yitwa Evergreen Marine, ni imwe mu zikomeye ku Isi mu gutwara ibintu mu mazi.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo bwaheze mu nzira mu bunigo bwa Suez ku buryo nta bundi bwabashije gutambuka. Bivugwa ko umuyaga mwinshi ariwo wabuhindukije bugata icyerekezo.

Kugera ku Cyumweru, habarurwaga ubwato 369 bwabuze inzira kubera iki kibazo. Ku manywa yo kuri uyu wa Mbere nibwo ubu bwato bwahindukijwe bwongera gufata icyerekezo, butanga n’inzira.

Nibura 12% by’ubucuruzi bw’Isi yose, miliyoni y’utugunguru twa lisansi ndetse na hafi ya 8% bya gas ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye binyura muri ubu bunigo bwa Suez buri munsi.

Kuva buriya bwato bwahera mu nzira, habarwaga ko ubu bunigo buhomba miliyoni ziri hagati ya 14 na 15 z’amadolari ku munsi.

Ubu bunigo bwa Suez bugenzurwa na Misiri binyuze mu kigo cya leta cyitwa Suez Canal Authority. Bwinjije miliyari 5.6$ mu 2020.

Kubwubaka byatwaye imyaka 10 bufungurwa mu 1869 gusa uko imyaka yagiye isimburana, leta yagiye ikora imishinga itandukanye igamije kubwagura.

Nta ngano y’ibicuruzwa bigana mu Rwanda byadindiriye mu nzira itangazwa, gusa umwe mu bantu bazi neza iby’iki kibazo baganiriye na IGIHE yavuze ko ubwato bugiye i Mombasa na Dar es Salaam ku byambu buca mu bunigo bwa Suez.

Ubu bwato bwafunze inzira, bituma uburenga 300 bubura aho bunyura
Hashize iminsi imashini zikora amanywa n'ijoro kugira ngo zibashe gusubiza ubu bwato mu nzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .