00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwato bwa mbere bwikoreye ingano zivuye muri Ukraine bwageze muri Turikiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 August 2022 saa 03:49
Yasuwe :

Ubwato bw’imizigo buhetse ingano zivuye muri Ukraine bwageze muri Turikiya nyuma y’amasezerano u Burusiya buherutse gusinyana na Ukraine, agamije guha inzira ubwato bwikoreye ibiribwa nyuma y’amezi atanu y’intambara.

Ibinyamakuru byo muri Turikiya byatangajwe ko ubwo bwato bwikoreye toni 12000 z’ingano bwageze muri icyo gihugu nyuma y’iminsi itatu buhagurutse ku cyambu cyo muri Ukraine.

Biteganyijwe ko nyuma yo kugenzura ubwo bwato, buzapakururwa izo ngano zigashyirwa mu makamyo azazigeza ku bacuruzi bari bazitumije.

Ubwato icumi nibwo bumaze kwemererwa kunyuza ibicuruzwa mu nyanja y’umukara mi nzira zajyaga zinyuramo ibicuruzwa biva muri Ukraine n’u Burusiya. Ni nyuma y’amasezerano Ukraine n’u Burusiya byasinye agizwemo uruhare na Loni na Turikiya.

Ukraine yahagaritse kohereza mu mahanga ingano muri Gashyantare uyu mwaka ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku biciro by’ibicuruzwa byifashishwamo ingano. Ukraine yashinje ingabo z’u Burusiya gushyira imitego mu mazi ari hafi y’ibyambu kugira ngo buturike.

Ubwato icumi bwikoreye ingano zivuye muri Ukraine buri mu nzira nyuma y'amezi atanu buhagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .