00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwato bw’intambara bwa Amerika bwagonganye n’ubw’imizigo mu Nyanja ya Méditerranée

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 February 2025 saa 12:05
Yasuwe :

Ubwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USS Harry S. Truman, bwagonganye n’ubwato bw’imizigo bwitwa Besiktas-M mu Nyanja ya Méditerranée, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano za Amerika.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’Icyambu cya Said muri Misiri, ahagana saa 11:46 z’ijoro ku masaha yaho.

Ubuyobozi bw’igisirikare muri Amerika bwatangaje ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ubwato bwinjirwe n’amazi, ndetse bwemeza ko moteri yabwo ikoresha ingufu za nucléaire nta kibazo yigeze igira.

Hatangijwe iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Ubwato bw’imizigo bwa Besiktas-M bufite uburebure bwa metero 188 bushobora gutwara toni ibihumbi 53 bwagonganye n’ubu bwa Amerika, bwerekeje ku Cyambu cya Constanta mu Nyanja y’Umukara.

Ubwato bwa USS Harry S. Truman busanzwe buhagarara i Norfolk muri Leta ya Virginia, bwari bumaze iminsi buri ahazwi nka Souda Bay mu Bugereki.

Ubwato bwa USS Harry S. Truman bwoherejwe mu Nyanja ya Méditerranée muri Nzeri 2024 mu “kurinda inyungu za Amerika” mu Burasirazuba bwo Hagati, ubwo umutekano wari ukomeje kuzamba.

Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 5000 bwagiye bwifashishwa mu bikorwa bikomeye bya gisirikare, birimo no kurasa ibisasu ku nyeshyamba zaba-Houthi muri Yemen.

Ubuyobozi bwa gisirikare muri Amerika bwatangaje ko nta muntu wakomerekeye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ubu bwato bwinjirwe n’amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .