00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bw’Umwamikazi w’u Bwongereza buri mu marembera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2022 saa 03:59
Yasuwe :

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko ubuzima bw’Umwamikazi Elisabeth II butifashe neza ku buryo hashyizweho itsinda ry’abaganga bo kumukurikiranira hafi umunota ku wundi.

Aya makuru yashyizwe hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane avuga ko Umwamikazi Elisabeth w’imyaka 96 arwariye mu nyubako ye iri mu mujyi wa Balmoral muri Ecosse aho yari amaze iminsi.

BBC yatangaje ko ayo makuru yakuye umutima benshi ndetse bishoboka cyane ko ubuzima bw’Umwamikazi bwaba buri mu marembera.

Itangazo ry’ibwami ryagize riti “Nyuma y’isuzuma ryakozwe muri iki gitondo, abaganga b’Umwamikazi bafite impungenge z’ubuzima bwe ndetse bategetse ko akomeza gukurikiranirwa hafi n’abaganga.”

Igikomangoma Charles n’umugore we bahise berekeza muri Ecosse aho Umwamikazi arwariye mu gihe n’abandi bagize umuryango w’ibwami barimo Igikomangoma Harry n’Umufasha we Meghan bafashe indege iva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagana mu Bwongereza.

Kuri uyu wa Gatatu Umwamikazi yari yasubitse gahunda zose yari afite nyuma y’uko abaganga bategetse ko aruhuka.

Hashize iminsi hari ibihuha by’uko Umwamikazi atakibasha kugenda ndetse ko ashobora kuba yarikubise hasi. Nta bindi bibazo bidasanzwe ku buzima bwe byari bizwi uretse kuba ageze mu zabukuru.

Kuri uyu wa Kabiri yagaragaye ahagaze mu ngoro ye ya Balmoral afite inkoni, aseka ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss.

Minisitiri w’Intebe Truss abinyujije kuri Twitter yavuze ko igihugu cyose gihangayikishije n’ubuzima bw’Umwamikazi, amwifuriza gukira vuba.

Abandi bayobozi bakomeye hirya no hino ku Isi bakomeje kohereza ubutumwa bwifuriza Umwamikazi gukira.

Elizabeth II yabaye Umwamikazi mu 1952, akaba ari we umaze igihe kirekire ku ngoma mu mateka y’ubu bwami. Ni umwe mu bamikazi bakunzwe cyane ku Isi bitewe ahanini n’uburyo yakunze kwigaragaza mu bikorwa bifasha ikiremwamuntu ndetse n’uruhare yagize mu gukemura ibibazo bikomereye Isi.

Uyu Mwamikazi yagize uruhare mu gutangiza imiryango itegamiye kuri leta irenga 600, yafunguwe mu bihugu bitandukanye by’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Elizabeth II afatwa nk’Umuyobozi w’uyu Muryango, nubwo nta ruhare agira mu byemezo bikomeye bifatwa na wo. Mu bihugu 54 biwugize, 15 bifite uburyo bw’imiyoborere bimugira umuyobozi wabyo, aho mu gihe amaze ku butegetsi, abantu bagera 170 bamaze guhabwa inshingano zo kuba ba minisitiri w’intebe muri ibyo bihugu.

Mu Bwongereza imbere, Elizabeth II amaze kubona ba Minisitiri w’Intebe 15, mu gihe ba Papa batandatu bahawe inshingano ari Umwamikazi.

Abaganga bari gukurikirana umunota ku wundi ubuzima bw'Umwamikazi Elisabeth II
Kuri uyu wa Kabiri Umwamikazi Elisabeth II yahuye na Minisitiri mushya Liz Truss, bahurira muri Ecosse aho Umwamikazi amaze iminsi. Ni ubwa mbere yari ahuriye na Minisitiri w'Intebe mushya muri ako gace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .