00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth buribazwaho

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, ku wa Gatatu yaraye mu bitaro ari gukorerwa isuzuma ry’ibanze ry’ubuzima bwe gusa nyuma y’iryo joro rimwe aza gusohoka arataha asubira mu ngoro ye.

Uyu mwamikazi w’imyaka 95 yari yajyanywe mu bitaro byigenga biherereye i Londres. Yatashye ku manywa yo ku wa Kane ameze neza nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Ubwo burwayi bwatumye ajyanywa mu bitaro, bwagize ingaruka ku bikorwa yateganyaga birimo n’urugendo yagombaga kugirira muri Ireland y’Amajyaruguru ku wa Gatatu.

Abaganga bamusabye ko agomba kuruhuka nibura iminsi mike akirinda ibikorwa byose byo mu ruhame yatenyaga kujyamo.

Haribazwa ku burwayi bwatumye ajyanwa mu bitaro gusa bivugwa ko ntaho buhuriye na Covid-19.

Uburwayi bwatumye Umwamikazi Elizabeth ajyanwa mu bitaro ntibwigeze butangazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .