Iki kibazo kigenda kirushaho gukomera bishingiye ku kubura amacumbi ahendutse no ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’amazu, ibituma Abanya-Canada benshi bagorwa no kubona aho gutura hababereye.
Imizi y’iki kibazo ikomoka mu myaka ya za 1990, ubwo leta y’icyo gihugu yagabanyaga cyane ingengo y’imari yagenerwaga amacumbi rusange, ahubwo inshingano nyinshi iazishyira mu maboko y’abikorera. Iri hinduka ryatumye habaho igabanyuka rikomeye mu iterambere ry’amacumbi ahendutse, bityo hasigara icyuho cy’umubare w’amacumbi kigihari kugeza magingo aya.
Hagati y’umwaka wa 2000 na 2021, ibiciro by’amazu byazamutse ku gipimo cya 355%, mu gihe impuzandengo y’umushahara n’ibyo abaturage binjiza byazamutse gusa ku gipimo cya 113%, bituma kwigondera inzu yo guturamo bishoborwa n’umugabo bigasiba undi.
Impuguke zigaragaza ko guhindura amacumbi ishoramari aho kuba uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ari kimwe mu bikomeza gutiza umurindi iki kibazo. Mu gihugu hose, amacumbi arushaho gufatwa nk’igikoresho cy’ishoramari aho kuba kimwe mu by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya muntu.
Nko mu ntara ya British Columbia na Ontario, hafi 20% by’amazu yo guturamo ni ay’abashoramari, ibintu bituma umubare w’amazu aboneka byoroshye ku baturage usubira inyuma. Ubu buryo bwo gushaka inyungu z’umurengera mu bucuruzi bw’inzu zo guturamo, burushaho kuzamura ibiciro ku gipimo kidashobora kwihanganirwa, bigatuma ikibazo cy’amacumbi make kirushaho gukomera.
Igituma iki kibazo kirushaho gukomera, ni inzitizi zikomeye mu iyubakwa ry’amacumbi mashya zirimo izishingiye ku mategeko, nko kuba amategeko agena imikoreshereze y’ubutaka akumira ibikorwa byo kubaka ahantu hamwe na hamwe no gutinda kubona ibyangombwa byo kubaka.
Urwego rw’ubwubatsi na rwo rufite ikibazo cy’ubuke bw’abakozi b’inzobere, bigatuma imishinga y’ubwubatsi itinda kurangira, hari kandi izamuka ry’ibiciro by’ubutaka, ibikoresho by’ubwubatsi n’umushahara w’abakozi, na byo biri mu byaciye intege ibikorwa byo kubaka amacumbi mashya, bigatera icyuho gikomeye hagati y’umubare w’amacumbi asabwa n’ari ku isoko.
Ikigo cya Canada Mortgage and Housing Corporation (CMHC) kigaragaza ko hakenewe byibuze andi mazu miliyoni 3.5 kugeza mu 2030 kugira ngo ibiciro by’amacumbi bisubire ku rwego rworoheye abantu.
Ku baturage basanzwe, ikibazo cy’amacumbi gifite ingaruka zikomeye ku mibereho y’ubukungu. Gutunga inzu byagiye bikomeza kugorana bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’amazu no gukazwa kw’amabwiriza y’inguzanyo z’amazu.
Ikindi gituma n’ibijyanye no gukodesha inzu na byo birimo ikibazo, ni uko kuri ubu ibiciro by’ubukode byikubye kabiri ugereranyije n’ikigero cy’uko ifaranga ritakaza agaciro.
Ku bakodesha, ibi bituma amafaranga menshi agendera ku bukode bigatuma hari ibindi nkenerwa bagorwa no kubona. Iki kibazo gikomeza kuzamura ubusumbane mu bukungu, aho ba nyir’amazu bungukira umurengera mu izamuka ry’agaciro kayo, naho abatayagira bagakomeza gutindahazwa n’ubwiyongere bukabije bw’igiciro cyayo ndetse n’icy’ubukode.
Umuhate wa leta usa n’udahagije
Leta ya Canada, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau, yatangije gahunda nyinshi zigamije guhangana n’iki kibazo cy’amacumbi, zirimo Gahunda y’Igihugu yo guteza Imbere Imiturire (Canada’s Housing Plan) igamije kongera umubare w’amacumbi, kugabanya ikiguzi cyo gukodesha no gutunga inzu, ndetse no kugoboka abaturage bari mu kaga.
Izi ngamba zirimo ishoramari ry’amafaranga mu mishinga y’amacumbi aciriritse hamwe n’ibihembo bihabwa abashora imari mu bikorwa byo kubaka nk’ayo, gusa bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibi bishobora kutaba bihagije mu guhangana n’uburemere bw’ikibazo, bakavuga ko impinduka zifatika zakemura iki kibazo, zazatwara imyaka myinshi cyane.
Mu gihe abimukira bagira uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abaturage no guteza imbere isoko ry’umurimo, bamwe mu banenga bavuga ko ahubwo byongera igitutu ku isoko ry’amacumbi risanzwe rifite ibibazo, gusa leta yemeza ko iki kibazo gikwiye kureberwa mu ndorerwamo yagutse, igamije guhangana n’imbogamizi zibangamira iterambere ry’amacumbi aciriritse no kwegereza abaturage ubushobozi bwo gutunga inzu.
Benshi mu basesenguzi bavuga ko mu gihe Canada ikomeje guhangana n’ibibazo by’amacumbi, inzira yo kubikemura isaba ubufatanye buhamye hagati y’inzego zose za leta, abikorera ku giti cyabo, n’imiryango y’ubutabazi. Mu gihe nta ngamba zifatika zafatwa, inzozi zo gutunga inzu zishobora gukomeza kuba kure ku Banya-Canada benshi, bigateza ingaruka ziremeye ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku mibereho myiza y’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!