00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutasi bwa Amerika bwabuze amakuru ku burwayi bwa Putin

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 July 2022 saa 07:35
Yasuwe :

Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika bwatangaje ko nta makuru ahari yemeza ko ubuzima bwa Vladimir Putin bwaba butameze neza, bitandukanye n’inkuru zari zimaze igihe zicaracara.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi muri Amerika, CIA, William Burns , yatangaje ko amakuru amaze iminsi akwira mu itangazamakuru ko Putin uri hafi kuzuza imyaka 70 yaba arembejwe n’indwara ya Cancer uru rwego rutayafite.

Nubwo William Burns yavuze ibyo, yatangaje ko nta bimenyetso bihari bigaragaza kandi ko ubuzima bwa Putin bwaba bumeze neza nta makemwa. Ni imvugo yakoresheje asa n’utebya mu kumvikanisha ko nta makuru afite ku buzima bwa Putin.

Ni amakuru aje mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje guhanganisha u Burusiya n’ibindi bihugu byo mu Burayi na Amerika. Amerika ku rundi ruhande ikomeje guha intwaro zikomeye Ukraine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kigiye gukomereza urugamba mu bindi bice bya Ukraine.

Ubuzima bwa Putin bukomeje kwibazwaho. Bivugwa ko arwaye Cancer ariko Amerika yavuze ko ntabyo izi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .