Ni amakuru yashyizwe hanze n’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya, SVR. Uko guhosha amakimbirane n’u Burusiya ngo bivuze ko u Burayi bushaka gukoresha Ukraine bunyuze mu gisirikare, hanyuma bugategura ukwihorera k’u Burusiya.
SVR yavuze ko NATO iri muri gahunda yo gushinga ibigo by’imyitozo ya gisirikare bigomba kwakira nibura abantu miliyoni imwe ngo batozwe.
Iyi gahunda u Burusiya buvuga ko ishobora kuba yafasha ibihugu by’u Burayi na Amerika gusana ibikorwa bya gisirikare bya Ukraine bimaze igihe byangizwa na misile na drones z’u Burusiya.
SVR iti “Kugira ngo ibyo bigerweho, ibihugu by’u Burayi, bizigarurira Ukraine. Ibyo bizakorwa binyuze mu koherezaho ingabo muri gahunda yo kubungabunga amahoro. Uko gahunda imeze ni uko hazoherezwa ingabo ibihumbi 100 muri Ukraine.”
Uru rwego ruvuga ko muri iyi gahunda kandi Ukraine izagabanywamo ibice bine. Romania ngo izafata igice kiri ku nkengero z’Inyanja y’Umukara, Pologne igenzure igice cyo mu Burengerazuba bwa Ukraine, u Bwongereza bugenzure Amajyaruguru na Kiev. Ni mu gihe igice cyo hagati no mu Burasirazuba bw’igihugu kizagenzurwa n’u Budage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!