Si ibyo gusa kuko ibigo by’Abashinwa bikora imodoka zitwara byagiye bigeragereza imodoka zabyo mu mihanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe binyuranye.
Ibigo nka Baidu, Didi, WeRide, Pony.ai na AutoX byubaka ikoranabuhanga ryifashishwa muri izi modoka, byose bifite ibiro muri Califonia, ahari ibigo byinshi by’Abanyamerika bikora izi modoka zidasanzwe.
Muri rusange, ibi bigo bitanu byakoze ibilometero birenga miliyoni 1,6 by’igerageza mu mihanda yo muri California hagati ya 2017 na 2023, nk’uko bigaragazwa n’ikigo gishinzwe ibinyabiziga muri California [California Department of Motor Vehicles].
Muri ibyo bigo bitanu, Didi ni cyo kigo cyonyine kitakigira uruhushya rwo kugerageza imodoka nk’uko bigaragara ku rubuga rwa CDMV.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubujyanama cya Dunne Insights, Michael Dunne, yavuze ko u Bushinwa bufite "uburenganzira busesuye" mu bijyanye no kugerageza imodoka zitwara muri California kandi biteye inkeke.
Ati “Bamenye ko Silicon Valley ari igicumbi cy’ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara. Bahaye akazi benshi barimo abakoze muri Apple, Tesla, Waymo, no muri Cruise maze baravuga bati, reka twiharire impano nziza ku Isi yose.”
“Bati dufite ubushobozi, kandi turashaka kubaka ikigo cy’icyitegererezo ku rwego rw’Isi dufate ubwo bumenyi, tubujyane mu Bushinwa bukoreshwe ku isoko ry’imbere mu gihugu butangire bubyazwe umusaruro.”
Ibi Dunne yabivuze ashaka kugaragaza ko ibi bigo by’Abashinwa byitwikira iri gerageza ry’imodoka bigakusanya amakuru atandukanye ashobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu, ibyatumye Amerika itangira gushaka guhagarika byinshi bifitanye isano n’imodoka z’Abashinwa.
Missy Cummings wahoze mu kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe umutekano wo mu muhanda, NHTSA, yatangaje ko izi ngamba zrii gushyirwaho na Amerika ari intangiriro nziza.
Ati “Izi modoka zifite uburyo bwinshi bwo gukusanya amakuru. Zifite camera nyinshi zireba ibintu byose mu mpande zitandukanye, kandi zishobora kubikora kenshi cyane buri munsi, kandi zitwaje igerageza.”
Cummings yavuze ko izi modoka zikusanya "amakuru y’ingenzi ashobora kutagaragara nk’ibanga ariko afite uburemere, ajyanye n’imigendekere y’ubuzima bwa buri munsi, imodoka zinjira cyangwa zisohoka ahantu runaka, n’ibindi.”
Marc Veasey wigeze kuba umudepite uhagarariye Leta ya Texas, nawe yagaragaje impungenge ze.
Umwaka ushize, we hamwe n’abandi badepite batatu bandikiye ubuyobozi bwa Perezida Biden, basobanura impungenge zabo ku bijyanye n’uko imodoka z’Abashinwa zishobora guteza ikibazo ku mutekano w’igihugu.
Kugeza ubu hari ibigo 14 bikora ibikorwa by’igerageza ry’imodoka muri California, Nevada ndetse na Utah.
Ikigo cya Dunne kigeragereza imodoka z’u Bushinwa muri Amerika cyatangaje ko bamaze kwigira byinshi muri iki gihugu bashobora gushingiraho bahanga utundi dushya mu gihugu cyabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!