00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwa Amerika bwategetse u Bushinwa kwishyura leta ya Missouri miliyari 24$

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 9 March 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwategetse u Bushinwa kwishyura leta ya Missouri miliyari 24 z’amadolari, ku bwo guhisha amakuru kuri Covid-19 no kubika nkana ibikoresho byo kwirinda iki cyorezo mu ntangiriro za 2020.

Leta ya Missouri yatanze ikirego muri Mata 2020, ivuga ko u Bushinwa bwagize uruhare mu gukwirakwiza Covid-19 kubera guhisha amakuru y’icyorezo, bigatuma Isi idafata ingamba z’ubwirinzi hakiri kare.

Ikomeza ishinja u Bushinwa kubika nkana ibikoresho by’ubwirinzi (PPE), bigatuma ibiciro byiyongera n’ibikoresho bibura ku masoko bityo kucyirinda bikagorana.

Leta ya Missouri yagaragaje ko Covid-19 yabaye intandaro y’impfu nyinshi muri iyi leta hagati ya 2020 na 2021, kandi u Bushinwa bwagize uruhare rukomeye mu kwiyongera kw’iki cyorezo.

Uru rubanza rwanze kwakirwa mu 2022 hashingiwe ku itegeko rigena ubudahangarwa bwa za guverinoma z’amahanga, ribuza inkiko za Amerika kwivanga mu manza z’ibikorwa bidafite inyungu z’ubucuruzi. Nyuma, urukiko rw’ubujurire rwemeza ko rukomeza ku cyirego cyihariye kijyanye no guhisha nkana ibikoresho by’ubwirinzi gusa.

Ku wa 7 Werurwe 2025, ni bwo umucamanza wo muri Amerika, Stephen N. Limbaugh, yafashe umwanzuro wemeza ko Missouri yatanze ibimenyetso bihagije bigaragaza ko u Bushinwa bwagize uruhare mu guhisha nkana ibikoresho bya PPE mu buryo bwo gushaka kubyiharira.

Intumwa Nkuru ya Leta ya Missouri, Andrew Bailey, yashimiye uyu mwanzuro, awita “intsinzi ikomeye kuri Missouri na Amerika” mu rugamba rwo kuryoza u Bushinwa ku kuba bwarakwirakwije Covid-19 ku Isi.

Yasezeranyije leta ye ko izashakisha uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubona aya mafaranga, nibiba ngombwa izafatira imitungo y’Abashinwa iri muri Missouri, n’ubutaka bahingamo.

Guverinoma y’u Bushinwa yamaganiye kure iki cyemezo, ivuga ko nta shingiro gifite haba mu mategeko agenga ibihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga, ahubwo ari inyungu za politiki gusa.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika, Liu Pengyu, yavuze ko igihugu cye kitazigera cyemera iyi myanzuro y’izi manza, aburira Amerika ko ishobora gufatirwa ingamba zikakaye ku bwo kwihimura.

Ubushinjacyaha bwa Amerika bwategetse u Bushinwa kwishyura miliyari 24$ leta ya Missouri
Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika, Liu Pengyu, yavuze ko igihugu cye kitazigera cyemera iyi myanzuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .