Umuyobozi w’iki kigo, Alexander Gintsburg, yavuze ko ari ngombwa ko hashakwa uburyo bushya bwo guhangana n’izi virusi nshya.
Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, Gintsburg yagize ati "Ziri kuzenguruka nka Omicron ariko zifite inyuguti ya X, zitandukanye cyane na Omicron tuzi, ndetse zishobora kuzakenera inyuguti yazo yihariye."
Uyu mushakashatsi yavuze ko izi virusi nshya ziri gukwirakwira mu Burusiya zagiye zikomoka ku zindi hashingiye ku masano zifitanye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko virusi ya XBB.1.5 ya Omicron izwi nka ’Kraken’ yabonetse bwa mbere i New York mu 2022.
Ni yo virusi iteye ubwoba cyane yabayeho kuva iki cyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus cyabaho.
Inzego zishinzwe ubuzima mu Burusiya zivuga ko Omicron ikomeje gukaza umurego muri iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!