Uko ubwonko bwitwara iyo umuntu akoze ikintu abanje gutekerezaho

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 24 Kanama 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bagaragaje ko kubahiriza amabwirizwa uhabwa umaze kuyatekerezaho, ari ingenzi cyane ku kiremwamuntu, by’umwihariko bikagira ingaruka nziza ku miterere ya bimwe mu bice bigize ubwonko bwe.

Ni abashakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bo mu gihugu cy’u Buholandi, aho bagaragaje ko iyo umuntu akora ibyo ategetswe bigabanya ubushobozi bw’ubwonko bwo gutekereza ku ngaruka ibikorwa bye bigira ku bandi, cyane iyo bishobora kubakomeretsa, kurusha igihe afite uburenganzira bwo kubitekerezaho mbere yo kubikora.

Abashakashatsi bavuga ko iyo itegeko rigutegetse kugirira nabi mugenzi wawe, bigabanya ubushobozi bw’imikorere ya bimwe mu bice by’ubwonko bishinzwe kumva amarangamutima y’undi muntu, kurusha igihe ufite amahitamo yo kugira nabi cyangwa kubireka. Ibi bigaragaza ko umuntu uhatirijwe n’itegeko atabanje gutekereza, ashobora gukora ibikorwa bibi.

Aha bagaragaza urugero rw’umuntu uhawe itegeko ryo kugirira nabi mugenzi we adafite amahitamo yo gutekereza ku cyo agiye gukora. Uyu ngo ntiyumva amarangamutima y’inzirakarengane agiye guhemukira. Ni mu gihe uwahawe iryo tegeko ariko agahabwa uburenganzira bwo guhitamo icyo gukora, aba afite amahirwe menshi yo kutabikora kuko yabanje kugira umwanya wo kumva ibyiyumvo by’uri buhemukirwe.

Impuguke mu bijyanye n’imiterere y’ubwonko, Valeria Cazzola agira ati ”Ibice by’ubwonko bishinzwe kwakira ububabare bikora iyo tubasha gutahura ibitekerezo, ibyivumviro ndetse n’amarangamutima by’abandi."

"Dushobora gupima ibyiyumviro by’abandi mu bwonko kubera ko hari ibyo tubona bisanzwe bigatuma twiyumvamo ububabare. Uko igikorwa tugiye gukora gikomeye, turushaho kumva cyane ibyiyumvo by’abandi, ni na ko turushaho gukora uko dushoboye ngo twirinde gukomeretsa abandi".

Kaliopi Loumpa na we avuga ko kubahiriza amabwiriza bigabanya imitekerereze yo gukora ikintu kibi.

Bisobanuye ko kumvira amategeko buhumyi bituma umuntu akora ibikorwa bibi kuko bigabanya ubushobozi bwo kumenya ibyiyumviro by’abandi. Mu gihe gutekereza neza ku mabwiriza atanzwe, no gusobanukirwa ibitekerezo, ibyiyumviro ndetse n’amarangamutima by’abandi, ari intwaro ikomeye mu kurwanya ibyaha mu buzima bwa buri munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .