Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bafite uruhara bibasirwa cyane na Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kamena 2020 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Inyigo nto zimaze gukorwa zagaragaje ko abagabo bafite uruhara bazahazwa cyane na COVID-19, ku buryo harimo kwibazwa aho imisemburo itera uruhara yaba ihuriye n’iki cyorezo.

Mu isesengura rimaze gukorwa, byagaragaye ko imisemburo ya kigabo ya Androgène irimo ituma umuntu azana uruhara, ishobora kuba ufite aho ihuriye no kuzahazwa na COVID-19 nk’uko byagaragaye muri bimwe mu bitaro byo muri Espagne.

Isano iri hagati aho irimo kwitwa ‘Gabrin Sign’, izina rikomoka ku rupfu rw’umuganga w’Umunyamerika Dr Frank Gabrin, wazize Coronavirus, wari afite uruhara.

Prof. Carlos Wambier uri mu bakoze ubwo bushakashatsi, yabwiye The Telegraph ko bashingiye ku byo bamaze kubona, barimo gutekereza ko uruhara ari imwe mu mpamvu zikomeye zatuma umuntu azahazwa na COVID-19 .

Mbere byabanje kuvugwa ko abagabo banduye Coronavirus ndetse bakagera aho baremba, baba bafite ibyago byinshi byo gupfa kurusha abagore. Muri raporo yatangajwe muri iki cyumweru na Public Health England mu Bwongereza, byongeye gushimangirwa ko abagabo, inshuro ebyiri bicwa na COVID-19 kurusha abagore.

Prof Wambier yakomeje ati “Dutekereza ko androgène cyangwa imisemburo ya kigabo ari nk’amarembo ya virus atuma yinjira mu turemangingo rwacu.”

Uyu mwarimu wo muri Kaminuza yitwa Brown yayoboye ubushakashatsi bubiri muri Espagne, bwombi bugaragaza ko hari umubare munini w’abagabo bafite uruhara bagiye mu bitaro kubera iki cyorezo.

Mu nyigo imwe yakorewe ku barwayi 122, muri bo 79 ku ijana by’abagabo basanzwemo Coronavirus mu bitaro bitatu byo mu Mujyi wa Madrid, bari bafite uruhara. Ni inyigo yatangajwe muri Journal of the American Academy of Dermatology.

Indi iheruka yo yakorewe ku barwayi 41 bo muri Espagne, 71 ku ijana bari bafite uruhara. Ni inyigo zombi zakorerwaga ku mubare muto cyane, ku buryo abahanga bavuga ko hakenewe gukorwa byinshi kugira ngo hagire ibyemezwa nk’ihame.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Mujyi wa Veneto mu Butaliyani ku barwayi 9.280, bwo bwagaragaje ko abagabo barwaye kanseri y’ubugabo (prostate) bahabwa ubuvuzi buzwi nka androgen-deprivation therapy cyangwa ADT, bukoresha imiti igabanya imisemburo mu mubiri, ibyago byo kwandura COVID-19 aba ari kimwe cya kane ugereranyije n’abarwaye iyo kanseri bahabwa indi miti.

Izi nyigo zatumye hibazwa niba imiti ikoreshwa mu kugabanya imisemburo itera uruhara cyangwa iyifashishwa mu kuvura kanseri ya prostate, ishobora kwifashishwa mu kugabanya ikwirakwira rya Coronavirus, bigatanga igihe cyo gushakisha uburyo buhamye bwo kuyivura.

Uretse kuba harimo kuganirwa ku kuvura Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakoreshejwe imiti ivura uruhara, hari n’umuhanga witwa Matthew Rettig, watangiye ubushakashatsi ku bantu 200, akoresheje imiti ivura kanseri ya prostate.

Umwe mu baganga bo muri Espagne uri mu bikorwa byo kuvura Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .