Ubushakashatsi bwagaragaje inzu Shakespeare yatuyemo i Londres

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Mata 2019 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere abashakshatsi bavumbuye urugo rw’umwanditsi William Shakespeare aho yandikiye umukino wamamaye cyane uzwi nka ‘Romeo and Juliet’.

Ubusanzwe byavugwaga ko Shakespeare yabaye mu Mujyi wa Londres ahazwi nka Liverpool Street hagati ya 1597 na 1598.

Umuhanga mu by’amateka ajyanye n’amakinamico Geoffrey Marsh amaze imyaka isaga icumi ashakisha ngo amenye neza urugo Shakespeare yari atuyemo.

Ibimenyetso Marsh yabonye, bigaragaza ko Shakespeare yabaye mu nyubako izwi nka 35 Great St Helen iherereye hafi y’urusengero rwa St Helen. Kuri ubu iyo nyubako ikoreshwa nk’ibiro bya sosiyete z’ubucuruzi zitandukanye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Shakespeare mu myaka ya za 1590 yakodeshaga inzu yabagamo, akayikodeshwa na Sosiyete yitwaga Leathersellers nkuko bigaragara ku rupapuro rw’imisoro rwo mu 1598.

Marsh usanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’imikino y’ubusizi mu nzu ndangamurage ya Victoria and Albert, yavuze ko kumenya neza aho Shakespeare yari atuye bituma umuntu yumva neza aho inganzo ye yaturukaga.

Ati “Nyuma y’igihe yimukiye i Londres avuye Stratford, yabaye mu gace kari gatuyemo abakire muri uwo mujyi hafi y’abandi bantu bari bakomeye icyo gihe barimo abacuruzi, abahanga bakomeye n’abahanzi b’ibyamamare.”

Yakomeje agira ati “Abo bacuruzi bari baziranye n’abantu batandukanye mu Burayi naho abahanga bakomeye bari ku isonga mu mpinduramatwara z’imitekerereze muri Kaminuza zo mu Budage n’u Butaliyani.”

Marsh avuga ko gutura muri kamwe mu duce twari dukomeye i Londres byazamuye agaciro n’imikorere bya Shakespeare mu kazi ke.

William Shakespeare ni umwe mu basizi n’abanditsi bakomeye Isi yagize. Yavutse mu 1564 apfa mu 1616.

Azwi mu nyandiko zitandukanye n’imikino nka Romeo and Juliet wasohotse mu 1597, The Merchant of Venice, Comedy of Errors n’indi.

Umushakashatsi Marsh avuga ko kumenya neza aho Shakespeare yari atuye bituma umuntu yumva neza inkomoko y'inganzo ye
Urupapuro rw'abasoreshwa bo muri St Helens rwo mu 1598, rugaragaza Shakespeare, uwa kabiri hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza