00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa ‘Camouflage’, amayeri azwi mu gisirikare mu kuyobya umwanzi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 May 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Mu Isi y’iterambere tugezemo, ikoranabuhanga risigaye rigira uruhare runini mu kugena amerekezo y’intambara, gusa kuva na kera na kare, abasirikare baracyakenerwa cyane ku rugamba, aho bagomba guhangana n’umwanzi igihe cyose bifuza kumutsinda no kumwigiza inyuma.

Muri izi ntambara rero aho abasirikare bahangana isasu ku rindi, kimwe mu bishobora gukora itandukaniro ni tekiniki zo kwihisha zishobora gukoreshwa, zizwi nka ’Camouflage.’

Izi tekiniki ni ingenzi cyane mu ntambara kuko zirinda ubuzima bw’abasirikare, ibishobora gukora itandukaniro ku rugamba runaka.

Izi tekinike zo kwihisha ziri mu buryo butatu. Uburyo bwa mbere ni ukwirinda ko umwanzi akubona, ubundi ukirinda ko akumva cyangwa se akeka amerekezo yawe.

Mu kwirinda kugaragara, abasirikare bakunze gukoresha ibirimo kwisiga amarangi ku masura yabo, aho ku buryo umusirikare aba asa neza neza n’ahantu ari. Niba ari mu ishyamba, ubwo agomba kwisiga amarangi asa nk’ibiti cyangwa se amababi y’ibiti ari mu ishyamba ari kurwaniramo.

Ku rundi ruhande, umusirikare aba akwiriye kwirinda ko umwanzi avumbura amerekezo ye. Ibi bikorwa mu kugenzura cyane intambwe ze, aho aba agomba kwirinda gukandagira ibintu nk’amababi y’ibiti ashobora gusakuza.

Nk’abasirikare ba Amerika bigishwa ko 50% y’ibintu biri mu ishyamba biba bigamije kwica umusirikare, ibi bikaba bigamije gushishikariza umusirikare kwitondera buri kintu cyose abonye mu ishyamba, kuko gishobora kuba cyagizwe uko kimeze n’umwanzi, kugira ngo aze kumufatira muri ’ambushi’.

Kwitondera imigendere y’umusirikare rero ni ingenzi kuko bituma umwanzi adakeka amerekezo umusirikare arimo, ibishobora gutuma amugabaho ibitero simusiga bishobora kumusiga mu byago bikomeye.

Uburyo bwa gatatu ni ukwirinda urusaku. Umusirikare uri ku rugamba ntakwiriye kuba afite ibintu bishobora gusakuza, bitewe n’amerekezo arimo. Uru rusaku ruba rushobora kurangira umusirikare ahantu ari neza neza, kandi ibi byaba ari ikibazo gikomeye.

Muri ibi bihe by’ikoranabuhanga, hari ibikoresho bisigaye bikoreshwa mu gisirikare bishobora kuvumbura umwanzi nubwo yaba yagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo yihishe, gusa ubu buryo bwo kwihisha ni ingenzi cyane kuko bifasha abasirikare gukomeza kurinda ubuzima bwabo mu gihe bari ku rugamba.

Dore video y’uburyo ibi bikorwamo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .