Aya masezerano yashyizweho umukono na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU ushinzwe ububanyi n’amahanga, Josep Borrell ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani, Iwaya Takeshi, kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2024 ubwo bari i Tokyo.
Borrell yagize ati “U Buyapani n’Ubumwe bw’u Burayi biri kongerera imbaraga ubufatanye no kubaka ahazaza hizewe ku baturage bacu, uturere twacu n’ahasigaye hose ku Isi.”
Yasobanuye ko aya masezerano y’ubufatanye ya EU n’igihugu cyo ku Mugabane wa Aziya gikoze ku Nyanja ya Pacifique asinywe bwa mbere mu gihe mu karere hari umwuka mubi, bityo ko yari ngombwa cyane.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani yatangaje ko aya masezerano azayobora impande zombi mu ngamba zo guteza imbere umutekano, hiyongereyemo ubukungu n’ingendo zo mu mazi.
Biteganyijwe ko aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!