00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwateguje ko bushobora guta muri yombi Netanyahu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 May 2024 saa 09:55
Yasuwe :

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byiteguye guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu gihe Umushinjacyaha w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) yasohora impapuro zibisaba.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, Josep Borrell, ubwo uyu Mushinjacyaha, Karim Khan, yari amaze gutangaza ko yagejeje muri ICC uruhushya rwo gusohora impapuro zo guta muri yombi Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant n’abayobozi ba Hamas, abashinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe abasivili muri Gaza na Israel.

Borrell, mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yagize ati “Inshingano ya ICC nk’urwego mpuzamahanga rwigenga ni ugukurikirana ibyaha bikomeye cyane, hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga. Ibihugu byose birebwa na sitati ya ICC bisabwa kubahiriza ibyemezo by’uru rukiko.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko ishyigikiye ubwigenge bwa ICC mu cyemezo izafata ku busabe bw’Umushinjacyaha, igaragaza ko Hamas ikwiye kuryozwa ibyaha yakoreye abasivili, kandi ko “yari yaraburiye Israel” ko ikwiye kubahiriza amategeko mpuzamahanga mu gihe yahigaga abarwanyi b’uyu mutwe muri Gaza.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, we yamaganye ubusabe bw’Umushinjacyaha wa ICC, agaragaza ko bidakwiye ko ibikorwa bya Leta ya Israel bisanishwa n’iby’umutwe wa Hamas. Ati “Tuzahora inyuma ya Israel mu gihe ihanganye n’ibibangamira umutekano wayo.”

Ibihugu 124 birebwa na sitati ICC, birimo byose bigize EU, gusa Israel yo ntiri mu bubasha bw’uru rukiko. Icyakoze, kuko Palestine yinjiye muri aya masezerano mu 2015, bishobora impamvu yo gukurikiranwa kwa Netanyahu na Gallant kuko ibyaha bashinjwa byakorewe ku butaka bwayo.

Josep Borrell yagaragaje ko ibihugu bigize EU bizafunga Nentanyahu, ICC niyemeza ubusabe bw'Umushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .