Ibirori bibanziriza ubu bukwe bwa Anant Ambani n’umukunzi we, Radhika Merchant byabereye mu Buhinde no mu bindi bihugu kuva muri Werurwe 2024. Ku ikubitiro byitabiriwe n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Rihanna na Justin Bieber.
Muri Kamena 2024, umuryango wa Ambani wateguye ibindi birori bibanziriza ubukwe, byabereye mu Butaliyani no mu Bufaransa. Byitabiriwe n’abantu 800 barimo abahanzi bagize itsinda Backstreet Boys, umuhanzi Katy Perry na Pitbull, Abahinde bamamaye muri filimi n’abakinnyi ba Cricket.
Mu birori biheruka mu minsi itatu ishize, Rihanna, Diljit Dosanjh wo mu Buhinde ndetse na Akon, ni bo bifashishijwe mu gutaramira ababyitabiriye.
Kuri uyu wa 12 Nyakanga, ubukwe nyirizina bwitabiriwe n’umunyamideli Kim Kardashian, umuvandimwe we Kloe Kardashian, Tony Blair na Boris Johnson babaye ba Minisitiri b’Intebe b’u Bwongereza ndetse n’ibyamamare mu mukino wa filimi no gukirana nka John Cena.
Bivugwa ko umunyemari Bill Gates washinze ikigo Microsoft ndetse na Mark Zuckerberg washinze Meta (Facebook), bari mu bantu bakomeye bitabiriye ubu bukwe, cyane ko nka Gates yigeze kugaragara mu birori bibutegura.
Ubu bukwe bwabereye muri Mumbai bwatumye imihanda yo muri uyu mujyi ifungwa amasaha menshi, ndetse n’imbuga nkoranyambaga zari ziganjeho inkuru ya Ambani.
Nubwo byari ibyishimo, abatuye mu mujyi wa Mumbai barakajwe cyane n’uburyo imihanda yafunzwe bigatera umubyigano w’imodoka mu mihanda, abandi bibaza ku ngano y’ubukire bwa Ambani bushobora gukora ibirori bitarangira.
Uwitwa Thomas Issac yatangarije ku rubuga X ko aya mafaranga atakabaye akoreshwa muri ubu buryo mu gihe hari abakene bakeneye icyo kurya.
Ntabwo umuryango wa Ambani washyize hanze ibimaze gushorwa muri ubu bukwe, gusa ibinyamakuru byemeza ko abarirwa muri za miliyoni z’Amadolari.
Bamwe mu bateguye ibi birori byose batangarije BBC ko hakoreshejwe Amadolari ari hagati ya miliyoni 132 na 156. Muri aya mafaranga harimo miliyoni 7$ Rihanna yishyuwe, na miliyoni 10$ Justin Bieber yishyuwe.
Reba amashusho y’ibihe by’ingenzi byaranze ubu bukwe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!