Iyi banki yari yavuze ko muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Bushinwa buzazamuka ku kigero cya 4.8% ndetse amakuru akavuga ko ibibazo birimo inguzanyo zo kubaka inzu zitishyurwa neza mu Bushinwa, bishobora kuzatuma ubwo bukungu buzamutse ku kigero kiri munsi y’icyari cyateganyijwe.
Gusa u Bushinwa bwabashije gukora amavugurura yatumye ibibazo bituruka ku nguzanyo zitishyurwa neza bitagira ingaruka mbi ku bukungu bwose muri rusange, bituma bukomeza kuzamuka ku kigero kirenze icyari cyateganyijwe.
Gusa iyi banki itanga umuburo, ikavuga ko u Bushinwa bukwiriye gukomeza gukora amavugurura atuma ibijyanye no kwishyura inguzanyo zakoreshejwe mu kubaka bigenda neza, kugira ngo banki zitazagwa mu bihombo, ibi nabyo bikongera igihombo ku gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!