Ni nyuma y’uko ubu bukungu bwitezweho kuzazamuka ku kigero kiri hejuru ya 6,7% buri mwaka kugera mu 2031, icyo gihe bukazaba bungana na miliyari ibihumbi 10$, bugahita buca ku bw’u Buyapani n’u Budage buburi imbere.
Banki y’Isi iherutse kuzamura umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Buhinde, ivuga ko buzazamuka ku kigero cya 7% muri uyu mwaka, aho kuba 6,6% yari iteganyijwe. Mu mwaka ushize, ubukungu bw’u Buhinde bwazamutse ku kigero cya 8,2% na 7,4% mu mwaka wari wabanje.
Icyakora nubwo bimeze bityo, intego y’iki gihugu yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa na serivisi bifite agaciro ka miliyari 1000$ mu 2030 bizaba bigoye cyane, bikazasaba imbaraga z’inzego zose muri rusange ndetse no kongera ibyo u Buhinde bwohereza mu mahanga, ntibishingire gusa ku bikomoka ku buhinzi n’ibindi bicuruzwa biciriritse.
Urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zihanzwe amaso, dore ko rugira uruhare rwa 18% ku musaruro mbumbe w’igihugu ndetse rugatanga akazi kuri 47% by’abaturage bose bakora. Guteza imbere uru rwego bizaha iki gihugu amahirwe yo guhanga imirimo muri rusange.
Ku rundi ruhande, ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, AI, rizagira uruhare mu guteza imbere igihugu, aho byitezwe ko rizagira agaciro ka miliyari 22$ mu 2027, ndetse rikazakurura ishoramari rifite agaciro ka miliyari 4$ muri icyo gihe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!