Ibi bituma benshi bavuga ko iterambere ridasaranganyijwe ritabarwa nk’irirambye kuko rirushaho kwenyegeza ubusumbane n’amakimbirane mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere bidasize n’ibindi birimo urubuga rwa politiki ku rwego mpuzamahanga.
U Bushinwa bwatangaje ko mu bintu bitandukanye buteganya gushyiramo imbaraga nyinshi mu 2025, harimo gukomeza umurongo wabwo wo guharanira ubukungu busangiwe, ariko na none bukanashora imbaraga nyinshi muri gahunda yabwo yatangijwe mu 2013 yo kubaka ibikorwaremezo hirya no hino ku isi [Belt Road Initiative- BRI].
Ni ingingo yagarutsweho n’Umugugizi w’Inteko Rusange ya Komite ya 14 Ngishwanama mu bya Politiki mu Bushinwa [CPPCC], Liu Jieyi, mu kiganiro cyari cyitabiriwe n’itangazamakuru ryaho n’iryo mu mahanga.
Iki kiganiro ni igitegura inteko rusange y’iyi komite igiye kuba ku nshuro ya gatatu, izatangira ku wa 04 Werurwe 2025, ikamara iminsi 10.
Liu Jieyi yavuze ko muri uyu mwaka, u Bushinwa buzakomeza gufungurira amarembo abifuza imikoranire mpuzamahanga, kugira ngo bubake ubukungu bugirira akamaro benshi.
Yagize ati “Ubukungu busangiwe ni ingenzi cyane kandi birakwiye cyane muri ibi bihe iterambere riri kugera henshi. Ibi kandi bigomba kugerwaho kubera aho tumaze kugera mu ikoranabuhanga, ni ngombwa rero ko tugomba guteza imbere ikiremwamuntu kuko ubu nta gusubira inyuma.”
Mu 2024 u Bushinwa bwagumye ku mwanya wa mbere nk’igihugu gicuruza ibicuruzwa byinshi, buza ku mwanya wa kabiri mu gukura ibindi mu mahanga.
Umusaruro mbumbe w’iki gihugu wiyongereyeho 5% muri uwo mwaka, ugera kuri miliyari ibihumbi 134 z’ama-yuan [soma yuwani], akabakaba miliyari ibihumbi 20 z’Amadorali ya Amerika.
Ku rundi ruhande, raporo yakozwe na Kaminuza ya Boston igaragaza ko imyaka 23 kugeza mu 2023 yasize u Bushinwa bugurije Afurika miliyari 182.28$, zashowe mu bikorwa byiganjemo iby’ubwikorezi, ingufu n’ikoranabuhanga.
Inguzanyo nyinshi u Bushinwa bwazitanze binyuze muri gahunda yayo izwi nka ‘Belt and Road Initiative ‘BRI’ yo kubaka ibikorwaremezo hirya no hino ku Isi, aho kuva yatangira mu 2013 u Bushinwa bwashoye miliyari hafi 120$ mu bihugu bya Afurika binyuze muri BRI.
Liu Jieyi yavuze ko mu mwaka ushize hari izindi mbaraga zashowe muri iyi gahunda ya BRI kandi bizakomeza.
Yagize ati “U Bushimwa bwakoze impinduka zigaragara muri gahunda ya ‘BRI’ kandi bizakomeza. Amamurikagurisha mpuzamahanga nka ‘China International Import Expo’ nayo yabaye urubuga rwo kurushaho gufatanya mu by’ubukungu. Twakoze iyo bwabaga ngo duteze imbere ubukungu mpuzamahanga kandi bugirira akamaro benshi. Ibyo bizakomeza.”
Mu bindi uyu mugabo uzobereye mu bya dipolomasi n’imibanire n’ibindi bihugu yagarutseho u Bushinwa buzibandaho muri uyu mwaka, harimo amavugurura muri politiki y’igihugu mu rwego rwo kurushaho gukurura ishoramari mpuzamahanga, gusangizanya ubumenyi n’amahanga mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya no kunoza ubuhahirane.
Hari kandi gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu ku Isi no gushyigikira ibikorwa biriharanira, gukomeza kuba indashyikirwa mu burezi n’ibindi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!