00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Abu Bakr al-Baghdadi wahoze ayobora Islamic State yavuze byinshi ku nkuru yabo

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 11 June 2024 saa 07:06
Yasuwe :

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa BBC cyabereye muri gereza, umupfakazi wa Abu Bakr al-Baghdadi wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS), Umm Hudaifa, yagarutse ku nkuru z’ubuzima bwabo.

Hudaifa yari umugore wa mbere wa Abu Bakr al-Baghdadi. Bashakanye mu gihe uyu mugabo yayoboraga IS. Ubu afungiwe muri gereza yo muri Iraq mu gihe arimo gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Yasobanuye ko kubera ko Abu Bakr al-Baghdadi yahigwaga, akenshi yabaga atari mu rugo. Ngo muri ibyo bihe yohereje uwamurindaga gufata abana mu rugo ngo abahungishije. Ati “Yambwiye ko bagiye mu rugendo rwo kubigisha koga.”

Ati: “Mu nzu hari televiziyo narebaga mu ibanga, maze ntungurwa no kubona umugabo wanjye avugira muri Iran mu musigiti. Nakundaga kuyifungura igihe adahari kuko ntari nemerewe gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga kuva mu 2007.”

Mu kiganiro yigaragaza nk’utarijanditse mu bikorwa by’ubugome bya IS. Ibi bitandukanye cyane n’uko asobanurwa mu rubanza rwashowe n’umwe bashimuswe kandi bafashwe ku ngufu n’abayoboke ba IS, umushinja ko yagize uruhare mu bucakara bw’imibonano mpuzabitsina bakorewe.

Hudaifa yasobanuye ko yamenye ko umugabo we ari umuyobozi wa IS mu 2012. Ati: “Nakundaga gusaka imyenda ye, n’ibikomere ku mubiri. Amubwira ko ’yayobye’ bimutera uburakari bukabije. Twimukiye mu cyaro cya Idlib muri Syria muri 2012, ni ho namenyeye ko yari umuyobozi. Yatangiye kwambara imyenda ya Afghanisitan, atereka ubwanwa, akanitwaza imbunda.”

Itsinda ry’iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko ryabonye ibimenyetso byerekana ko IS yakoze jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ku bantu bo muri Iraq.

Hudaifa avuga ko yaganirije umugabo we ibijyanye n’amaraso y’abo bantu b’inzirakarengane. Ati “Ukurikije amategeko ya Islam, hari ibindi bintu byashoboraga gukorwa nko kubayobora ku kwihana.”

Bitewe n’uko umugabo we yakundaga gushyikirana n’abayobozi ba IS kuri mudasobwa, Haifa yasobanuye ko yagerageje kubigenzura kugira ngo amenye ibyo bavugana, ariko bikamugora kuko atari azi iby’ikoranabuhanga, n’ijambo banga rya mudasobwa.

Abu Bakr al-Baghdadi yapfuye mu Ukwakira 2019, yiturikirijeho igisasu ubwo abasirikare kabuhariwe ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamugoteye mu ndaki yari yarubatse mu ntara ya Idlib muri Syria.

Abu Bakr al Baghdadi wayoboye IS yapfuye mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .