Ubwo yamurikaga raporo y’ibikorwa bya Guverinoma mu 2024 mu itangizara ry’Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, NPC, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Li Qiang, yavuze ko muri uyu mwaka ubucuruzi bwatumbagiye cyane, n’umubare w’ibyoherezwa mu mahanga uriyongera.
Uyu muhango wari wanitabiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Muri rusange ubucuruzi bw’u Bushinwa bwarazamutse, aho agaciro k’ibicuruzwa byinjiye n’ibyasohotse mu gihugu kari hafi miliyari ibihumbi bitandatu z’Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 5% muri rusange.
Ku isoko ry’ibyoherezwa mu mahanga, u Bushinwa bwari bwihariye 14,5% mu 2024, aho ibihugu byo mu Muryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya [ASEAN], n’ibyo muri Afurika ari byo biza imbere mu kuhavana ibicuruzwa.
Minisitiri Li Qiang yavuze ko mu 2024 hashyizwe imbaraga mu guteza imbere politiki yo kwishyuza imisoro ku gipimo cya 0% ibicuruzwa byinjira mu Bushinwa biturutse mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ku rundi ruhande, ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ibindi bihugu no gukurura ishoramari ryo mu mahanga biri mu byatumye ubucuruzi bw’iki gihugu butumbagira muri rusange.
Ati “Byongeye kandi, ishoramari riva mu mahanga ryahawe urubuga ryoroherezwa kwinjira mu nzego zirimo urw’itumanaho, serivisi z’ubuvuzi n’uburezi, bigaragaza ubushake bw’u Bushinwa bwo gufungura amasoko no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.”
Mu byateye imbere ntiwasiga ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, aho nko mu Ukuboza 2024, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 53.3$ buhakura iby’agaciro ka miliyoni 15,9$, bigaragaza izamuka rya 48,9% na 96,5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
Afurika n’u Bushinwa bikomeje gushyira imbere imikoranire, aho nko mu nama iheruka ya FOCAC, yabereye i Beijing Perezida Xi Jinping yasabye ko uyu mubano uzamurwa ukagera ku rwego rw’ubufatanye bw’igihe kirekire.
Mu rwego rwo gushimangira ubu bufatanye, Perezida Xi yiyemeje gutanga miliyari 360 z’Amafaranga y’ama-yuan [ miliyari 50,7 z’Amadolari y’Amerika] mu myaka itatu iri imbere.
Aya mafaranga azashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga 10 y’ubufatanye, irimo kwigiranaho hagati y’umuco w’abaturage, guteza imbere ubucuruzi, ubufatanye mu nganda, ikoranabuhanga, itumanaho, iterambere ry’ubuzima, ubuhinzi n’imibereho myiza, guhanahana umuco, iterambere ry’ibidukikije n’umutekano rusange.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!