00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uber yarezwe n’abagore 550 ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 July 2022 saa 11:41
Yasuwe :

Uber yashowe mu nkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abagore 550, bashinja abashoferi bayo kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ibi birego by’aba bagore birimo ibya bamwe bashimuswe, bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagakorwa ku myanya y’ibanga, bagafatwa ku ngufu, bagafungwa, n’ibindi byaha.

Ni ikirego cyatanzwe mu Rukiko rwo mu Mujyi wa San Francisco muri Amerika ku wa Gatatu. Umuvugizi wa Uber yatangaje ko ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikomeye, asaba uwabikorewe wese kujya yihutira kubimenyekanisha.

Yirinze kuvuga ku birego by’abo bagore, gusa ashimangira ko ikigo akorera kizakomeza kugira uruhare mu kurengera umutekano w’abagenzi.

Bivugwa kandi ko hari ibindi birego birenga 150 biri gukorwaho iperereza ku byaha nk’ibi.

Ikirego kigaragaza ko mu 2014 aribwo Uber yamenye amakuru y’uko abashoferi bayo bahohotera abagenzi by’umwihariko b’abagore. Gusa nubwo ngo byari bizwi, iyi sosiyete yitaye ku iterambere ryayo aho kuba umutekano w’abantu bayigendamo.

Uber ni imwe muri sosiyete zimaze kwandika izina mu bijyanye no gutwara abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .