00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UAE igiye kuziba icyuho cya gaz u Budage bwavanaga mu Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 08:19
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zemeye kugurisha gaz u Budage ndetse n’ibikomoka kuri peteroli mu myaka ya 2022 na 2023.

Ni amasezerano ibihugu byombi byagiranye nyuma y’aho Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz agiriye uruzinduko muri UAE, rugamije gushaka aho bakura gaz na peteroli bisimbura ibyo bakuraga mu Burusiya.

Ikigo Abu Dhabi National Oil Company cyemeye guha u Budage metero kibe 137,000 za gaz itunganyije bitarenze uyu mwaka.

Financial Times yatangaje ko UAE iteganya kohereza indi gaz nyinshi mu Budage mu mwaka utaha.

U Budage bwari busanzwe bwifashisha gaz nyinshi ituruka mu Burusiya, ariko intambara ihuza u Burusiya na Ukraine yatumye haba impinduka, bishyira ubukungu bw’u Budage mu bihombo.

Nyuma yo kuva muri UAE, Shcolz kuri iki Cyumweru yakomereje uruzinduko muri Qatar aho byitezwe ko naho bagirana ibiganiro bigamije kubona gaz.

Qatar yari imaze iminsi mu biganiro n’u Budage ku kubuha gaz, ariko hagiye habamo ibibazo byo kutemeranya ku giciro n’igihe amasezerano azamara.

UAE yiyemeje kuziba icyuho cya gaz u Budage bwakuraga mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .