00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwongeye kugaragaza ibiganiro n’ipfundo ry’igisubizo ku kibazo cya RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 February 2025 saa 11:12
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari byo bihatse ipfundo rizavamo igisubizo ku bibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi muri icyo gihugu.

Ibi byagarutsweho nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uhamagaje Ambasaderi w’u Rwanda, kugira ngo haganirwe kuri ibi bibazo.

Mu itangazo rigaruka kuri iyi ngingo, u Rwanda rwagaragaje ko rushyigikiye ibiganiro, nk’uko na EU ibishyigikiye.

Riti "U Rwanda rushyigikiye igitekerezo cya EU cy’uko igisubizo cya politiki n’ibiganiro bitaziguye n’abarebwa n’ikibazo bose, ari yo nzira yonyine yazatanga igisubizo."

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC iherutse kwemeza ko impande zose zirebwa n’ikibazo cy’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, zigomba kwicara zikaganira ku buryo bwo kuyirangiza, ndetse u Rwanda rwagaragaje ko rushyigikiye iki cyemezo.

Iri tangazo rikomeza rigira riti "Dushyigikiye ibyemejwe n’Inama ihuriweho na EAC na SADC, byashyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bisaba ko habaho ibiganiro bitaziguye hagati y’impande zose zirebwa n’iki kibazo, harimo na M23."

Rikomeza risobanura ko ibi biganiro bizatanga igisubizo kirambye binyuze mu "gusenya FDLR ishyigikiwe na RDC, gucyura ingabo zose z’amahanga ziri mu Burasirazuba bwa Congo no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda."

U Rwanda kandi rwasabye EU gukomeza kugira uruhare mu gushishikariza Leta ya RDC kugira ubushake bwo kwitabira ibi biganiro, cyane ko kenshi usanga amahanga akunze kugaruka ku Rwanda gusa, ariko Leta ya RDC ntigarukweho , kandi ari yo ifite urufunguzo rwatuma ibi biganiro bishoboka kuko "agahenge ntabwo kashyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe mu barebwa n’ikibazo, byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye."

U Rwanda rwagaragaje ibiganiro nk'inzira yafasha mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .