Uyu mwanzuro usaba Israel kuva mu bice bya Palestine bitarenze amezi 12 ufashwe. Watowe n’ibihugu 124, ibindi 14 birawanga mu gihe ibyifashe birimo n’u Rwanda ari 43.
Inteko Rusange yasabye ko “Israel iva nta mananiza mu bice bya Palestine yigaruriye kuko bigize ibikorwa binyuranye n’amategeko mpuzamahanga, ikazahava bitarenze amezi 12.”
Loni yanasabye ko Israel yazasana ibyangijwe mu bice by’Abanya-Palestine bitewe n’uko yahigaruriye.
Aljazeera yanditse ko gutora uyu mwanzuro byagaragaje ko amahanga adashyigikiye ibikorwa by’iki gihugu byo kwigarurira ubutaka bwa Palestine.
Uyu mwanzuro kandi wuzuzanya n’icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, ICJ na cyo rwanzuye ko kuba ingabo za Israel ziri muri Palestine binyuranyije n’amategeko.
Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, yakiranye yombi uyu mwanzuro, asaba ibihugu byose gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo iwushyire mu bikorwa.
Intambara Israel ihanganyemo n’umutwe wa Hamas yatangiye tariki 7 Ukwakira 2023, bibarwa ko imaze guhitana abanyapalestine 41,250.
Intara ya Gaza iherereye hagati ya Israel na Misiri, ni kamwe mu duce twari mu maboko y’u Bwongereza igihe bwategekaga Palesitine mbere y’intambara yo mu 1948, yatumye Israel iba igihugu cyigenga, aho aka gace kahise kajya mu maboko y’ubutegetsi bwa Misiri.
Umubare munini w’Abanya-Palesitine n’abaturuka muri Israel nibo bisanze muri Gaza, hakiyongeraho impunzi zigize kimwe cya kabiri cy’abatuye iyi ntara.
Mu 1967 nibwo Israel yigaruriye uduce twa Gaza, inkombe z’inyanja ya Yorudaniya “West Bank” n’uburasirazuba bwa Yeruzalemu, utu duce dutatu tukaba twarifuzwaga na Palesitine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!