U Rwanda rwamaganye igitero cyahitanye abantu 49 barasiwe mu misigiti muri Nouvelle Zélande

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yifatanyije n’amahanga mu kwamagana igitero cyabereye mu mujyi wa Christchurch muri Novelle Zélande, ubwo uwitwaje intwaro yarasaga abantu mu misigiti ibiri, agahitana abantu 49 naho 48 bagakomereka.

Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yabitangaje, Minisitiri Dr Sezibera Richard yavuze ko "u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri Guverinoma n’abaturage ba Nouvelle Zélande mu misigiti yo muri Christchurch, cyahitanye inzirakarengane nyinshi abandi bagakomereka."

Yakomeje agira ati "U Rwanda rwihanganishije imiryango yabuze abayo n’abakomerekeye muri icyo gitero kandi yifatanyije nabo hamwe na Guverinoma ya Nouvelle Zélande muri ibi bihe by’akababaro."

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rwifatanyije na Nouvelle Zélande mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

Umugabo wagabye iki gitero ndetse akacyerekana kuri Facebook kirimo kuba yifashishije camera yari yashyize ku mutwe we, yavuze ko ari umunya-Australia w’imyaka 28 witwa Brenton Tarrant. Amashusho amugaragaza arasa abagabo, abagore n’abana kandi abegereye, mu musigiti wa Al Noor.

Nk’uko BBC yabitangaje, uwo mugabo yavuye aho akagenda kilometero eshanu n’imodoka, ajya ku wundi musigiti mu gace ka Linwood naho yarashe abandi bantu.

Facebook yatangaje ko yasibye ayo mashusho kuri Facebook na Instagram, yerekanaga icyo gitero cyamaze iminota 17.

Uwo mugabo ndetse watawe muri yombi, byaje gutahurwa ko yari yashyize kuri internet inyandiko zigaragaza uko umugambi we uteguye. Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatandatu.

Polisi yatangaje ko hari abandi bantu batatu bafashwe, abagabo babiri n’umugore umwe, ariko umwe muri abo batatu akaba yaje kurekurwa.

Abantu 49 bapfuye abandi bagera kuri 48 barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza