Muri Kanama 1986, umukobwa w’imyaka 21 y’amakuvo witwaga Diane Sindall yiciwe mu gace ka Bebington mu mujyi wa Merseyside. Iyi nkuru yaciye igikuba mu baturage, inzego z’ubutabera zitangira gushakisha uwatwaye ubuzima bwe.
Sullivan wari ufite imyaka 29 y’amavuko ni we wa mbere waketsweho kwica Diane. Polisi yavugaga ko Sullivan yayemereye ko ari we wiyiciye uyu mukobwa, yifashishije icyuma gusa ntiyamufashwe amajwi abyemera.
Mu 1987, Sullivan yahamijwe iki cyaha, akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose, icyakoze mu rukiko yavugaga ko ari umwere. Muri iyo myaka, nta suzuma ry’utunyangingo ndangasano (DNA Test) ryakorwaga ku buryo ryari kwifashishwa mu gutanga ubutabera buboneye.
Mu 2008, Sullivan yasabye ubutabera gufatwa ibipimo bya DNA kugira ngo agirwe umwere, mu 2019 asaba ko yafatwa n’ibipimo yashinjwaga gushinga mu mubiri wa Diane. Gusa ubu busabe bwose bwatewe utwatsi.
Umunyamategeko wa Sullivan, Sarah Myatt, yakomeje guhatiriza, asaba ko umukiliya we ahabwa ubutabera. Mu 2021, icyifuzo cyabo cyemewe na komisiyo ishinzwe gusuzuma imanza zapfundikiwe, hakorwa isuzuma rya DNA ryo ku rwego rwo hejuru.
Byagaragaye ko ibipimo Sullivan yafashwe ntaho bihuriye n’ibyafashwe aho Diane yiciwe, bituma Komisiyo ishinzwe gusuzuma imanza zaciwe ishyikiriza dosiye ye Urukiko rw’Ubujurire mu Ugushyingo 2024.
Kuri uyu wa 13 Gicurasi, Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro igifungo Sullivan w’imyaka 68 y’amavuko yakatiwe mu myaka 38 ishize. We yakurikiranaga isomwa ry’urubanza yifashishije ikoranabuhanga kuko yari muri Gereza ya Wakefield.
Umunyamategeko Sarah yatangaje ko umukiliya we yamumenyesheje ko atarakajwe n’umwanzuro w’urukiko, ahubwo ko ahangayikishijwe n’uburyo agiye gusubira mu muryango we akunda.
Mushiki wa Sullivan yatangarije ikinyamakuru Sky News ko nubwo musaza we arekuwe, mu by’ukuri umuryango we udatsinze urubanza bitewe n’igihe amaze afunzwe, kandi ko n’umuryango wa Diane udatsinze kuko umuntu wamwishe atamenyekanye.
Ati “Ntabwo dutsinze, Peter ntabwo atsinze, yewe n’umuryango wa Sindall ntabwo utsinze.”
Nyuma y’aho urukiko rugaragaje ko Sullivan ari umwere, Polisi igiye gutangira irindi perereza rigamije kumenya umuntu nyakuri wishe Diane, uhura n’ibipimo byagaragajwe n’isuzuma rya DNA.
Itegeko riteganya ko iyo habonetse ibimenyetso bidashidikanywaho nk’ibya DNA bigaragaza ko umuntu afungiwe icyaha atakoze, yandikira Minisiteri y’Ubutabera, asaba indishyi z’ibyo yahombye n’amarangamutima yangiritse.
Amafaranga ashobora kwishyurwa ashingira ku myaka yafunzwe. Urugero, Andrew Malkinson wafunzwe imyaka 17, yahawe indishyi ya miliyoni y’ama-Pound nyuma y’aho mu 2023 ahanaguweho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 33 y’amavuko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!