Logan Smith yari yatangaje mbere ko Elizabeth II azapfa tariki 8 Nzeri 2022, agasimburwa na Charles, kandi koko ntibyatinze kuba impamo.
Ubundi butumwa yashyize kuri Twitter buvuga ko Umwami Charles III azapfa tariki 28 Werurwe 2026, ndetse bwahise bukwirakwira kandi buvugisha benshi.
Gusa Logan yabonye ubutumwa bukomeje gukwirakwizwa, abantu bamutuka abanza guhisha konti ye ariko Twitter ihita iyisiba.
Hari bamwe bahise batangira kuvuga ko Abongereza bagiye guhigisha uruhindu uyu mugabo uhanura iby’urupfu rw’abayobozi bakomeye babo, mu gihe undi yavuze ati “nanjye nizera ko Umwami Charles III azategeka igihe kigufi. Ni imyaka iri hagati y’itanu na 10.”
Undi yagize ati “Nta muntu ushobora kuvuga ngo Umwami Charles III azapfa mu 2026, Imana yonyine ni yo ishobora kugena ko runaka azapfa ku munsi uyu n’uyu.”
Umwami Charles III arwaye kanseri itaratangajwe ubwoko bwayo. Mu Bwongereza imibare igaragaza ko umugabo umwe muri batanu ashobora kurwara kanseri mu buzima bwe, mu gihe umugabo umwe mu bagabo umunani ahitanwa na yo.
Umwami Charles III w’imyaka 73 yimye ingoma nyuma y’urupfu rwa mama we wari umaze imyaka 70 ari Umwamikazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!