U Bwongereza: Utubari na restaurant byafunzwe, leta yemera kwishyura 80% by’imishahara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Werurwe 2020 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bwongereza yategetse ko ibikorwa by’ubucuruzi birimo aho abantu banywera ikawa, resitaurant, utubyiniro, ahareberwa filime, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’ibindi, bifungwa ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe Boris Johnson mu gukumira Coronavirus.

Minisitiri w’Intebe Johnson yavuze ko inzu zose ziberamo imyidagaduro zigomba gufungwa vuba bishoboka. Ni icyemezo yavuze ko kigomba gusuzumwa buri kwezi, hakarebwa niba kizaba kikijyanye n’aho icyorezo kigeze.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko leta yiyemeje gufata ingamba kubera ko ibigo byinshi bikomeje gufunga imiryango kubera Coronavirus, ibintu birimo kugira n’ingaruka ku bakozi barimo guhagarikwa mu kazi.

Cyatangajwe nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwonngereza yaherukaga gutangaza ko yahise ishyiraho miliyari £350 zizunganira ibigo by’ubucuruzi bikomeje kunyura mu bihe bigoye kubera Coronavirus.

BBC yatangaje ko Guverinoma y’u bwongereza yahise itangaza ko izahemba abo bakozi bose umushahara wabo 80%, ku bakozi batazasezererwa mu mirimo yabo, kandi bakaba batarenza umushahara wa £2,500 ku kwezi (miliyoni 2,7).

Ubu buryo bwo kunganira imishahara buzakoreshwa ku bigo byari byafashe icyemezo cyo guhagarika abakozi bamwe kubera amikoro, ku buryo bizasabwa kubagarura mu kazi, ahubwo bakandikirwa ko bahawe ikiruhuko kubera uburwayi.

Umuyobozi Ushinzwe iby’imari, Rishi Sunak, yavuze ko ubu buryo buzakorwa mu gihe cy’amezi atatu uhereye ku mushahara wa Werurwe, ndetse ko bushobora kongererwa igihe bibaye ngombwa.

Yakomeje ati "Ndabizi ko abantu ubu bahangayikishijwe no kuba bagiye gutakaza imirimo yabo, kuba batazabasha kwishyura ubukode cyangwa inguzanyo bafashe, kuba batazabona ibiribwa bihagije cyangwa kwishyura izindi nyemezabwishyu. .. kuri abo bose ubu bahangayikishijwe n’ibihe biri imbere, ndababwiye nti ’Ntabwo ibyo muzabinyuramo muri mwenyine.”

Kugeza ubu Coronavirus imaze guhitana abantu 167 mu Bwongereza, hamwe na batandatu muri Ecosse, batatu muri Wales n’umwe muri Ireland y’Amajyaruguru.

Imibare ku rwego mpuzamahanga imaze kwerekana ko abamaze guhitanwa na Coronavirus barenze ibihumbi 11, ubu aho ikibazo gikomeye kurusha ahandi ni mu Butaliyani, aho abantu 627 bapfuye ejo mu masaha 24 gusa.

Ibihugu bikomeje gufata ingamba zakunganira ubukungu, aho nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yemeje ko itariki ntarengwa yo kwishyura umusoro ivanwa ku wa 15 Mata ikimurirwa ku wa 15 Nyakanga, hagamijwe kureba aho icyorezo kigana.

Utubari, aho abantu banywera ikawa n'ibindi byafunzwe mu Bwongereza kubera Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza