U Bwongereza: Umugore watewe inda n’umwana yareraga yakatiwe gufungwa amezi 30

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Umugore witwa Leah Cordice wo mu Mujyi wa Windsor mu Bwongereza yakatiwe gufungwa amezi 30 azira gufata ku ngufu umwana w’umuhungu yareraga.

Cordice w’imyaka 20 yakatiwe igifungo cy’amezi 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 13 yareraga bivugwa ko yasambanyije inshuro eshanu.

Uwo mugore w’Umwongereza wakoraga mu kigo cyita ku bana, yagerageje kwerekana ko uwo mwana ari we wamusambanyije ku gahato, umucamanza Peter Clarke wo mu Rukiko ruherereye Reading akavuga ko bigaragaza ko uwiregura aticujije.

BBC yanditse ko uwo mwana yatangaje ko Leah Cordice yamuhohoteye bwa mbere muri Mutarama 2017, ubwo yari afite imyaka 17 we afite 13. Icyo gihe ngo uwo mukobwa yinjiye mu cyumba cye, umwana agenda amukinisha nk’umurera, undi aramuhobera aramusoma amukuramo ipantalo aramusambanya.

Ibyo ngo byarakomeje ndetse bimara igihe kinini ndetse aza kumutera inda. Leah, wari ufite umukunzi baje gusezerana, abwira umukunzi we ko umwana ari uwe arabyemera.

Muri Nyakanga 2018, ni bwo uwahohotewe yabibwiye Polisi. Uwo mukobwa yahakanye ibyo aregwa, ariko ikizamini cya ADN cyerekanye ko se w’umwana ari uwo mwana yahohoteye.

Umugabo w’uwo mugore, Daniel Robbins ufite imyaka 21 yavuze ko abuze byose kuko abuze umwana yitaga uwe n’umugore ugiye gufungwa.

Leah Cordice w’imyaka 20 yakatiwe gufungwa amezi 30 azira gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 13 yareraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .