Ni igikorwa cyabaye mu rukerera rwo ku wa 12 Gicurasi 2025 mu gace ka Kentish gaherereye mu Majyaruguru ya Londres.
Polisi yavuze ko nta muntu wakomeretse ariko ibice by’imbere mu nyubako y’uwo muyobozi byangiritse.
Uwafashwe ashinjwa gushaka guhungabanya ubuzima bw’abantu ndetse aracyakorwaho iperereza ngo harebwe niba ntaho ahuriye n’ibindi bikorwa nk’ibyo byabereye mu tundi duce bikangiza imitungo itandukanye.
Birimo ibyabereye i Islington, agace na ko gaherereye mu Majyaruguru ya Londres. Polisi yavuze ko imitungo yangirijweyo na yo ari iya Minisitiri Starmer.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!