00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Ukekwaho kurasa ku nyubako ya Minisitiri w’Intebe yatawe muri yombi

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 13 May 2025 saa 10:08
Yasuwe :

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 21 ukekwaho kugaba ibitero ahantu hatatu harimo no ku nyubako ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer.

Ni igikorwa cyabaye mu rukerera rwo ku wa 12 Gicurasi 2025 mu gace ka Kentish gaherereye mu Majyaruguru ya Londres.

Polisi yavuze ko nta muntu wakomeretse ariko ibice by’imbere mu nyubako y’uwo muyobozi byangiritse.

Uwafashwe ashinjwa gushaka guhungabanya ubuzima bw’abantu ndetse aracyakorwaho iperereza ngo harebwe niba ntaho ahuriye n’ibindi bikorwa nk’ibyo byabereye mu tundi duce bikangiza imitungo itandukanye.

Birimo ibyabereye i Islington, agace na ko gaherereye mu Majyaruguru ya Londres. Polisi yavuze ko imitungo yangirijweyo na yo ari iya Minisitiri Starmer.

Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi umusore w'imyaka 21 ukekwaho kurasa ku nyubako ya Minisitiri w'Intebe, Keir Starmer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .