Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko ari umushinga munini bitezeho gutanga akazi ku bantu benshi no kubongerera ubushobozi mu by’umutekano.
Iyi ndege byitezwe ko izaba yarangiye mu myaka ya 2030, ikazasimbura indege y’intambara izwi nka Typhoon.
Ubu bwoko bushya bw’indege buzaba bufite ubushobozi bwo kugenda bwikoreye intwaro nshya zigezweho.
Imirimo yo kubaka iyo ndege yaratangiye, gusa u Buyapani n’u Butaliyani ntabwo byari byagatangaje ko biziyunga ku Bwongereza mu kuyubaka.
Iyi ndege ifite umwihariko w’uko izaba ifite ama-robots azajya afasha umupilote uyitwaye, nko mu gihe yananiwe cyangwa ari guhangana n’ibintu byinshi, ibyemezo bimwe bifatwe n’ayo ma-robots.
Iyi ndege kandi izaba ifite ubushobozi bwo kugenda nta mupilote ifite ndetse no kuba yarasa ibisasu byihuta kurusha ijwi (hypersonic missiles).
BBC yatangaje ko hari ibindi bihugu bishobora kuziyunga ku Bwongereza mu gukora iyo ndege nk’u Bufaransa, u Budage na Espagne.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!