Mu kiganiro uyu musaza w’imyaka 80 ubarizwa mu ishyaka rya Conservative Party (CP) yagiranye na Radiyo RTL, yavuze ko icyemeze Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe n’umuhungu we yafashe kitamunyuze, yemeza ko agiye gushaka ubwenegihugu bw’u Bufaransa cyane ko ari naho nyina akomoka.
Stanley Johnson yavuze ko ubwo habaga amatora ya kamarampaka ku kwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi k’u Bwongereza, yatoye ko bwagumamo nubwo atari ko byaje kugenda.
Se wa Boris Johnson yavuze ko kwaka ubwenegihugu bw’u Bufaransa atari uko ashaka kuba Umufaransa ahubwo yabitewe n’uko ashaka kugumana uburenganzira yahoranye mu Burayi. Yavuze ko kuva na kera yiyumva nk’Umunyaburayi.
Icyemezo cy’u Bwongereza cyo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, cyatandukanyije umuryango wa Johnson kuko mushiki wa Boris Johnson usanzwe ari umunyamakuru mu 2017 yavuye mu ishyaka rya (CP) yerekeza mu ishyaka rya Liberal Democrats muri 2017. Ibyo byakurikiwe no kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko k’umuvandimwe wa Boris Johnson, Jo Johnson bitewe n’uko atari ashyigikiye Brexit.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!