Uku kurasa kwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumeru, ku wa 25 Ukuboza 2022, mu kabari gaherereye i Merseyside, ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.
Abagabo batatu bakomerekejwe bikomeye bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho, gusa polisi yatangaje ko hari n’abandi bakomeretse.
BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mugore wahitanwe n’iki gitero, yapfuye nyuma yo kujyanwa mu bitaro ngo yitabweho, ariko birangira apfuye nk’uko polisi y’i Merseyside yabitangaje.
Abatuye muri ako gace karasiwemo abantu, bavuze ko bacyumva ayo masasu babanje kugira ngo ni abari kurasa ibishashi mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!