U Bwongereza na EU basinye amasezerano y’ubucuruzi azagenga impande zombi nyuma ya Brexit

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 25 Ukuboza 2020 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ine y’ibiganiro n’impaka ku masezerano azagenga u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), kuri uyu wa Kane yaje gushyirwaho umukono, yemeza imikoranire y’ubucuruzi n’imigenderanire nyuma y’uko buvuye muri EU.

Isinywa ry’aya masezerano ryashimishije impande zombi, kuko hari impungenge z’uko izi mpande zombi zitazabasha gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu bihe biri imbere, ahanini bitewe n’uko hari byinshi zitumvikanagaho.

Zimwe mu ngingo zakururaga impaka nyinshi harimo ikoreshwa ry’amazi y’u Bwongereza, aho butashakaga ko EU ikomeza kuyarobamo uko ibishaka, ku rundi ruhande hari ibijyanye n’ubucuruzi n’imisoro hagati y’impande zombi ndetse n’uburyo ibihugu birimo Ireland y’Amajyaruguru na Ecosse bizakomeza gushyikirana na EU.

Iyo birenza tariki ya 31 Ukuboza nta masezerano asinywe, ibihugu byombi byari buzagendere ku mategeko y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) bivuze ko imisoro itangwa ku bicuruzwa runaka yari buziyongere ndetse n’uburyo bw’imikoranire bukagirwaho ingaruka zikomeye.

Kuba u Bwongereza bwaravuye muri EU n’ubundi bizahindura byinshi, birimo nk’amasuzuma y’imipaka ubusanzwe atabagaho, ariko byari kurushaho kuba bibi iyo hataza kwemezwa aya masezerano.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko ashimishijwe n’isinywa ry’aya masezerano, avuga ko bayitezemo byinshi.

Yagize ati “Twashyize akadomo ku masezerano akomeye y’ubucuruzi, afite agaciro ka miliyari 660£ ku mwaka, nk’uko amasezerano y’ubucuruzi ya Canada na EU ateye.”

Uyu muyobozi yanavuze ko ubufatanye hagati ya EU n’u Bwongereza buzakomeza, ati EU ati “Tuzaba inshuti zanyu, tuzababa hafi, tuzaba abafasha banyu ikindi kandi tuzaba aba mbere ku isoko ryanyu, ntituzatuma ryibagirana.”

Iki cyemezo kizagira ingaruka k’u Bwongereza zirimo kuba butazongera gukoresha impushya zo gutwara hanze y’igihugu, kutagurisha muri EU imodoka zakorewe mu gihugu, izamuka ry’ibiciro byo guhamagarana n’ikurwaho ry’inzira ya Gari ya Moshi ihuza Londres, Paris na Bruxelles bizatuma ingendo zigorana.

Perezida wa Komisiyo y’Ibihugu by’u Burayi, Von der Leyen, yavuze ko kuva muri EU k’u Bwongereza, ari umubabaro ariko ushobora kubyazwa umusaruro. Ati “Kugenda ni agahinda keza, harageze ngo dusige inyuma ibya Brexit, ahazaza hacu hashingiye k’u Burayi”.

Uwari uhagarariye EU mu biganiro bya Brexit, Michel Barnier, nawe yunze mu rya Von der Leyen, ati “Uyu munsi ni umunsi wo kuruhuka ibi byose, gusa dufite umubabaro tugereranyije ibyashize n’ibigiye kuza.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza irateganya kuzahura kuri uyu wa 31 Ukuboza kugira ngo hemezwe aya amasezerano. Ibintu ariko bishobora kuzatwara igihe kinini ku ruhande rwa EU kuko bisaba ko ibihugu byose uko ari 27 biyigize bigomba kwemeza aya masezerano ukwabyo, mbere yo kujyanwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’uwo Muryango.

U Bwongereza na EU basinye amasezerano nyuma y'imyaka ine y'imishyikirano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .