Kuva muri Mutarama 2025, ubwo Donald Trump yasubira ku butegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze ibishoboka byose kugira ngo ahoshe umwuka mubi umaze igihe hagati y’igihugu cye n’u Burusiya, ahanini agamije kurangiza intambara yo muri Ukraine.
Muri Gashyantare intumwa za Amerika n’iz’u Burusiya zahuriye i Riyadh muri Arabie Soudite, biba ubwa mbere ibiganiro nk’ibi bibaye kuva mu 2022.
Kuri ubu kandi Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio ari muri Arabie Saudite, aho biteganyijwe ko ahura n’intumwa za Ukraine mu biganiro bigamije kurangiza iyi ntambara.
Mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump bukomeje gukora ibishoboka byose ngo iyi ntambara irangire, Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ubutasi mu mahanga (SVR) cyatangaje ko u Bwongereza bufite umugambi wo kwitambika iyi ntambwe.
Itangazo SVR yasangije ikinyamakuru cy’Abarusiya Russia Today, ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, rivuga ko “abayobozi b’u Bwongereza babona ibiganiro bya Amerika n’u Burusiya nk’ikibazo kuko bitambamira gahunda yabwo yo gukumira u Burusiya, hagamijwe gukomeza kugira ijambo muri Ukraine.”
Rikomeza rivuga ko “Ubutegetsi bw’i Londres bufite ubwoba ko uku kubura ijambo bishobora kubangamira umugambi wo kurema itsinda ry’ibihugu by’i Burayi birwanya u Burusiya no gukumira amato n’indege by’u Burusiya.”
Ikindi u Bwongereza budashaka ni uko Trump aganira n’u Burusiya bufata nk’umwanzi, mu gihe yateye umugongo abafatanyabikorwa b’Abanyaburayi.
Amakuru dukesha RT avuga ko ikindi cyarakaje Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer ari amagambo yabwiwe na Trump mu ruzinduko aherukamo i Washington.
Keir Starmer yagaragarije Trump ko niba yarahisemo kuganira n’u Burusiya, Ukraine ikwiriye guhabwa icyizere ko itazongera guterwa. Trump yahise amubaza niba u Bwongereza bufite ubushobozi bwo guhangana n’u Burusiya bwonyine, ibintu byarakaje uyu mugabo.
U Burusiya buvuga ko u Bwongereza bwafashwe umurongo wo kurwanya Trump ku buryo imiryango itandukanye n’ibinyamakuru byasabwe kugaragaza uyu mugabo mu ishusho mbi, ndetse no kumushinja gukorera mu kwaha k’u Burusiya.
Kugeza ubu ibihugu byinshi by’i Burayi ntibivuga rumwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine kuko byo bishyigikiye ko ikomeza, mu gihe Trump we ashaka ko ihagarara vuba bishoboka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!