U Bwongereza mu igenzura rishobora guhagarika imikoranire na Huawei mu mushinga wa 5G

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kamena 2020 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Uruganda rw’ikoranabuhanga Huawei rwatangaje ko u Bwongereza budakwiriye kugendera ku ikabya ngo buhagarike imikoranire, nyuma y’igitutu gikomeje guturuka mu bagize inteko ishinga amategeko na Leta zunze ubumwe za Amerika, banenga ubufatanye buri hagati y’impande zombi.

Huawei n’u Bwongereza bikomeje ubufatanye mu mushinga w’ikoranabuhanga rya 5G, ndetse icyo kigo gifite ibikorwa byinshi mu Bwongereza uhereye mu myaka 20 ishize.

Visi Perezida wa Huawei, Victor Zhang, yabwiye Financial Times ko iki kigo cyo mu Bushinwa kitagenzurwa na leta nk’uko abakirwanya bavuga, ko ari ikigo cyigenga kiri mu maboko y’abakozi bacyo.

Ni mu gihe Amerika ivuga ko ibikoresho bya Huawei bishobora gutuma amakuru abinyuzwaho agwa mu maboko ya leta y’u Bushinwa, ku buryo urwo ruganda rwaba rukoreshwa mu kuneka amahanga, aho rufite ibikorwa.

Zhang yavuze ko ubukungu bw’u Bwongereza bwahomba miliyari nyinshi, iki gihugu kiramutse gishatse guhangana n’ngaruka zo kwivana mu muryanago w’ubumwe bw’u Burayi (Brexit) kimwe n’iz’icyorezo Covid-19, bigahurirana n’uko Huawei ivanye ibikoresho byayo mu mushinga wa 5G ndetse no mu itumanaho rikoresha imigozi.

Yakomeje ati “Dukwiye kugera ku buryo bwo gukuraho imbogamizi zijyanye n’umutekano aho gukabiriza ibintu ku mpungenge zihari tukirengagiza ingaruka zijyanye n’ubukungu.”

Yavuze ko barimo gukorana n’inzego z’umutekano z’u Bwongereza mu kumaraho izo mpungenge.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson akomeje gushyirwaho igitutu na Amerika kimwe na bamwe mu badepite, basaba ko iki gihugu gihagarika imikoranire na Huawei, nyamara ari kimwe mu birimo kumufasha mu mushinga we wo kugeza ku Bongereza bose internet ikomeye kugeza mu 2025.

Impuguke mu bijyanye n’imari mu Bwongereza zivuga ko hakenewe ko igihugu gifata ingamba zidahungabanya uru rwego hagati y’u Bwongereza n’u Bushinwa.

Zhang yakomeje ati “Haracyari abantu benshi barimo abantu basanzwe, abanyapolitiki n’abandi bayobozi bibeshya ko Huawei ari uruganda rwa leta. Ntabwo ari byo. Turi ikigo cyigenga.”

Guverinoma y’u Bwongereza iheruka kwemeza ko ibikoresho bya Huawei bitagomba kurenga 35% mu mushinga wa 5G ndetse ko bitagomba gukoreshwa mu mutima w’ikoranabuhanga ryabo.

Byitezwe ko iri genzura ririmo gukorwa rizatangaza raporo muri Nyakanga uyu mwaka, rishobora kwanzura ko impungenge zo kwifashisha ibikoresho bya Huawei ari nyinshi ku buryo zitarenzwa ingohe ngo bikoreshwe mu muyoboro mushya wa 5G.

Ni icyemezo cyazahita gihagarika intambwe ibigo by’itumanaho byo mu Bwongereza birimo BT, Vodafone na Three byari bimaze gutera mu kubaka 5G, kugira ngo bishake ibikoresho bishya mu bigo bihanganye ku isoko na Huawei. Ni igikorwa cyahita kidindiza urugendo rwa 5G ho imyaka nibura ibiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .