Ubu bwegure bwe yabutangaje nyuma y’uko ibinyamakuru nka Sky News na Times of London byatangaje ko yigeze gukurikiranwaho icyaha mu gihe yakoraga mu kigo cy’ubwishingizi cya Aviva, mbere y’uko yinjira muri politiki mu 2015.
Aviva yakoze iperereza ryerekeye telefoni nyinshi z’akazi Haigh yajyaga atangaza ko ziburiwe irengero cyangwa zibiwe. Mu 2013, Louise Haigh yatangaje ko imwe muri izo telefoni yibwe, nyamara yaje kugaragara ko yakoreshejwe nyuma, bikurura iperereza ry’abashinzwe umutekano.
Haigh yavuze ko ibyabaye ari ukwibeshya atari uburiganya, kandi ko nta nyungu yigeze abikuramo. Nyuma y’ibyavuye mu iperereza, polisi yashyikirije dosiye Urwego rwa Guverinoma y’u Bwongereza rushinzwe ubushinjacyaha [CPS], maze agezwa imbere y’urukiko rwa Southwark.
Yagiriwe inama n’umwunganizi we mu mategeko yo kwemera icyaha. Ntikatiwe cyangwa ngo acibwe amande ahubwo yategetswe ibyo agomba kubahiriza [conditional discharge]. Iki gihano cyamaze gusibwa mu madosiye ye.
Haigh yabwiye Starmer iby’iki kibazo mbere yo kugirwa Minisitiri, ariko ntiyigeze abitangaza ku mugaragaro, kugeza ubu byagiye hanze.
Uyu mugore wigeze kuba umudepite uhagarariye Sheffield mu 2015, yahawe inshingano mu Ishyaka ry’Abakozi zo kugenzura politiki z’ibijyanye n’ubwikorezi za guverinoma mu 2021, ku buyobozi bwa Keir Starmer, agirwa Minisitiri w’Ubwikorezi.
Mu ibaruwa yandikiye Starmer kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko yeguye kugira ngo iki kibazo kitaba intandaro yo kubangamira akazi ka guverinoma.
Starmer yashimye imirimo ye, avuga ko yizeye ko azakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu bihe bizaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!