U Bwongereza: Minisitiri w’imari yiteguye kwegura igihe Boris Johnson yaba abaye Minisitiri w’intebe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’imari w’igihugu cy’u Bwongereza Philip Hammond yabwiye BBC ko yiteguye kwegura mu gihe Boris Johnson yaba atorewe kuba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu.

Philip Hammond udashyigikiye umushinga w’igihugu cye wo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (Brexit) yatangaje ibi nyuma y’uko Boris Johnson,uzwiho gushyigikira uyu mushinga ari we uhabwa amahirwe yo kuba Minisitiri w’intebe.

Abajijwe n’umunyamakuru wa BBC, Andrew Marr, niba akeka ko azirukanwa mu cyumweru gitaha, igihe Boris Johnson yaba abaye Minisitiri w’intebe, Hammond yavuze ko atazategereza ko yirukanwa.

Yagize ati “Oya ntabwo nzirukanwa kubera ko nzegura mbere y’uko bigera aho. Boris Johnson aramutse abaye Minisitiri w’intebe, ndabizi ko uburyo bwe bwo kuyobora hazamo no gushyigikira umushinga wo kwikura mu bumwe bw’Uburayi bitarenze 31 Ukwakira,ibintu njye ntashobora kwiyemeza gukora”.

Hammond yongeyeho ko yiteguye gufatanya n’abandi mu kurwanya iyi gahunda ya Brexit.

Ati “Niteguye gufatanya n’abandi kugira ngo inteko Ishinga Amategeko ikoreshe imbaraga zayo mu kudashyigikira ko guverinoma nshya ifata uwo mwanzuro”.

Hammond yavuze ko azegura kuwa Gatatu w’iki Cyumweru mbere y’uko Minisitiri w’Intebe usanzweho Theresa May ava ku butegetsi.

Johnson uhabwa amahirwe yo kwegukana umwanya wa Minisitiri w’intebe yatangaje ko yitegura gukora igishoboka cyose igihugu cye kigasohoka mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Guhera mu 2016 u Bwongereza buri gushaka uko bwava mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi nyuma y’uko kamarampaka yemereje ko icyo gihugu kivamo.

Igihugu kikimara gutora kwivanamo, uwari Minisitiri w’Intebe David Cameron yahise yegura. Theresa May wamusimbuye na we aherutse kwegura nyuma y’uko abadepite banze gushyigikira gahunda yari yemeranyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi y’uburyo igihugu cyakwivanamo.

U Bwongereza bufite amahitamo yo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi nta yandi mananiza, kuba bwavamo humvikanwe ku bintu bimwe na bimwe bakorana kugira ngo hatagira uruhande rubihomberamo cyane nko kumvikana ku bijyanye n’urujya n’uruza ku mupaka wo muri Ireland ya ruguru no kuba u Bwongereza bwasaba bugasubira muri uwo muryango.

Minisitiri w’intebe, Hammond yavuze ko azegura mbere y'uko yirukanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza