Amakuru yashyizwe hanze na Telegraph avuga ko iki cyaha kizaba kiri ku rwego rumwe n’ubuhezanguni bw’abishingikiriza idini ya Islam.
Muri aya mategeko mashya abarimu bazaba bategetswe gutanga amazina y’abanyeshuri bakekwaho iyi myitwarire yo kwibasira ab’igitsina gore, muri gahunda ya leta ishinzwe kurwanya iterabwoba.
Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe muri Gashyantare mu 2024 bugaragaza ko 70% by’abarimu bo mu Bwongereza, babonye ibijyanye n’ibikorwa n’imvugo zibasira abagore mu banyeshuri babo ariko bakabirenza ingohe. Ni mu gihe abanyeshuri b’abahungu 69% bashyize hanze ubutumwa bwibasira abagore.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, asabye ko ingamba zo kurwanya ihohoterwa ryibasira abagore n’abakobwa zisubirwamo, kuko itegeko rihari ubu ririmo ibyuho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!