U Bwongereza: Ishyaka ry’Aba-Démocrates ryahize guhagarika Brexit niritsinda amatora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Ishyaka Liberal Democrats ryiyemeje ko umunsi ryatsinze amatora rikagira ubwiganze muri Guverinoma y’u Bwongereza, intego ya mbere izaba gukumira ko igihugu cyabo kiva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.

Nyuma y’inteko rusange y’iri shyaka yabaye kuri iki Cyumweru, iyi politiki yahurijweho n’abarwanashyaka ku rwego rukomeye. Kuva na mbere, iri shyaka ryakomeje gusaba ko nyuma ya kamarampaka yemeje ko u Bwongereza buva muri EU mu 2016, ryifuzaga ko hakorwa indi hakarebwa niba koko Abongereza bakeneye kuva muri uwo muryango.

Nk’uko BBC yabitangaje, Umuyobozi w’iri shyaka Jo Swinson yagize ati “Tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo turwanire umwanya wacu mu Burayi ndetse no guhagarika Brexit dufatanyije.”

Ibyo byashoboka ariko igihe haba hemejwe ko hakorwa amatora, iri shyaka rikabona imyanya isaga 350 mu Nteko Ishinga Amategeko ivuye kuri 18 rifite ubu.

Gusa ngo nyuma y’uko hahamagazwa amatora rusange, iri shyaka rizakomeza guharanira, rifatanyije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu guharanira ko iki gihugu kitava muri EU nta masezerano y’imikoranire yemeranyijweho.

Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje guhatanira ko bwava muri EU bitarenze ku wa 31 Ukwakira, nk’itariki ntarengwa yemeranyijweho na EU. Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, muri iki cyumweru kigiye gutangira azahura na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean Claude Juncker, ngo haganirwe ku masezerano ashoboka hagati y’impande zombi.

Abadepite b’u Bwongereza baheruka gutora itegeko ritegeka Boris Johnson gusaba EU kongera itariki yo kwivana muri EU, igihe amasezerano hagati y’impande zombi yaba atemeranyijweho mbere ya tariki 19 Ukwakira 2019.

Jo Swinson uyobora Ishyaka ry'Aba-Democrates yavuze ko bazasesa Brexit

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza