Gahunda u Bwongereza bwari bwateguye yo kohereza abimukira mu Rwanda yari yavuguruwe mu Ukuboza 2023, ariko mu 2024 ubutegetsi buhindutse, Ishyaka ry’Abakozi [Labor Party] rihita riyihagarika.
The Sun yanditse ko indege zishaje za Airbus zaguzwe na Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu, itanga ibihumbi 671£ zigomba kwifashishwa mu myitozo yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Bivugwa ko hari n’andi ma-Pound ibihumbi 268 agomba kwishyurwa ikigo cyagurishije izo ndege zishaje kugira ngo kibashe gukomeza kuzibika no kuzicunga.
Izi ndege ziri mu nzu iri ahahoze ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere [Cardington Airfield] zari zigenewe kwitorezwaho amezi 15, bivuze ko byari kurangirana n’umwaka wa 2024.
Izo ndege zakoreshejwe mu myitozo ariko kuva mu Ugishyingo 2024 zashyizwe mu kibuga cy’indege cya Cotswold.
Umuyobozi wa Air Salvage, Mark Gregory, ari na yo yagurishije izi ndege yavuze ko zizaguma mu bubiko kugeza ibihe Guverinoma izabonera ahandi ho kuzibika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!