Muri Kamena 2022 nibwo abashinjacyaha bo mu Bwongereza bari batanze ibirego bibiri bashinja uyu mugabo guhohotera uwahoze, ari ‘producer’ mu ruganda rwa sinema rwa Hollywood muri Amerika.
Byavugwaga ko byabereye i Londres mu 1996. Icyo gihe mu 2022, ibi bitangazwa uwamushinjaga yari afite imyaka ibarirwa muri 50.
Kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri, abashinjacyaha batangaje ko bahisemo guhagarika ibi birego, kuko ‘nta cyizere gifatika cyo kuba Weinstein yahamwa n’ibi byaha’.
Harvey Weinstein w’imyaka 72 mu 2020 yakatiwe n’Urukiko rw’i New York igihano cyo gufungwa imyaka 23, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata abagore babiri ku ngufu.
Muri Mata uyu mwaka Urukiko rw’Ubujurire rwari rwakuyeho iki gihano, ruvuga ko uyu mugabo w’imyaka 72 atahawe ubutabera bukwiriye. Ariko, n’ubundi Weinstein ntabwo yari gufungurwa, kuko yahamwe n’ikindi cyaha cyo gufata umugore ku ngufu yakoreye muri Leta ya Calfornia, akaba yarakatiwe imyaka 16 y’igifungo.
Gusa, Umucamanza mu Rukiko rwa New York muri Nyakanga uyu mwaka, aheruka gutangaza ko ku wa 12 Ugushyingo 2024, uru rubanza rwo muri uyu mujyi ruzongera rugatangira gusubirwamo bundi bushya.
Nyuma yo gutangaza amatariki mashya y’urubanza, ubushinjacyaha bwatangaje ko buteganya nabwo kongeramo ibindi birego bishya byerekeye ibyaha uyu mugabo yakoze mu bihe bitandukanye byo gusambanya abagore ku ngufu.
Buvuga bufite abandi batangabuhamya bashya gusa ntabwo ibirambuye kuri bo birajya hanze. Weinstein afungiwe i New York City.
Weinstein yubatse izina mu gutunganya filime, nyuma yo gutangiza Ikigo cya Miramax cyakoraga ako kazi.
Mu 2018, nyuma y’uko ibirego bimushinja byari bitangiye gufata indi ntera, yaje gutangaza ko Ikigo cye cy’ubucuruzi cyahombye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!