U Bwongereza: Harigwa uko abanyeshuri bakwiga imyaka ibiri mu kugabanya ikiguzi cy’uburezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2018 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri ba kaminuza mu Bwongereza bijejwe ko hari gusuzumwa umushinga uzabafasha kwiga imyaka ibiri ivuye kuri itatu mu kugabanya ikiguzi cy’uburezi ho 20%.

Minisitiri ufite Kaminuza mu nshingano ze mu Bwongereza, Sam Gyimah, yashimangiye uyu mugambi avuga ko uzagabanya amafaranga y’ishuri atangwa mu gihe gito no mu masomo yihariye.

Yavuze ko aya masomo “Azafasha abanyeshuri bakuru n’abandi bacikirije amasomo yabo.”

BBC yatangaje ko umuntu azajya yishyura ama-pound ari munsi ya £5,500 ku yo yatangaga mu myaka itatu, azaba angana na £11,000 ku mwaka.

Guverinoma y’u Bwongereza ishaka gushyiraho uburyo bworoshye bwo kwiga no kongera umubare w’abakuze basoza kaminuza ugenda ugabanuka.

Gutanga impamyabumenyi y’imyaka ibiri ku basoje kaminuza, uzafasha cyane abari mu kazi n’abafite izindi nshingano zo kwita ku muryango.

Niwemezwa abanyeshuri bazajya biga ibyumweru 45, bizabaganyiriza igiciro batangaga ku mashuri no gushaka ibibatunga.

Kaminuza zizajya zemererwa kongera ikiguzi bitewe n’amasomo y’ikirenga yatanzwe.

Uyu mushinga wagejejwe kuri guverinoma mu mwaka ushize ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo rizabanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko niba amafaranga y’ishuri ari hejuru ya £9,250.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko niwemezwa, aya masomo azatangira gutangwa umwaka utaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza