00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwubuye umushinga wo kohereza abimukira mu bindi bihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 March 2025 saa 12:11
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bwongereza iri gushaka ibihugu byazayifasha kwakira abimukira ku buryo ubusabe bw’abashaka kujyayo bwajya busuzumirwa muri ibyo bihugu aho kuba mu Bwongereza.

Umushinga wo kohereza mu bindi bihugu abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko, wahagaritswe mu 2024 ubwo ishyaka ry’Abakozi [Labor Party] ryajyaga ku butegetsi, rivuga ko amasezerano yasinywe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda atakemura ikibazo cy’abimukira biyongera buri munsi.

Imibare y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza yerekana ko umwaka wa 2024 ari bwo hinjiye abimukira benshi, bageze ku 108.138 bingana n’izamuka rya 18% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Yvette Cooper, yabwiye Sky News ko bamaze iminsi baganira n’u Butaliyani ku masezerano bwagiranye na Albanie ngo bwoherezeyo abimukira.

U Butaliyani bwagiranye amasezerano na Albanie y’uko abimukira bashaka kwinjirayo bazajya banyura muri Albanie, ubusabe bwabo bugasuzumirwa muri iki gihugu abemerewe bakinjira mu Butaliya bafite ibyangombwa.

Albanie yubatse ikigo gishobora kwakira abantu 3000 icyarimwe, ndetse habanje kugeragezwa uburyo bwo kujyanayo abadafite ibyangombwa ariko ntibyahita bigerwaho.

Abajijwe niba bifuza amasezerano nk’ayo Albanie yagiranye n’u Butaliyani, Yvette Cooper, yagize ati “Tuzakomeza kureba ibishoboka. Hagomba kuba hari ibintu bishoboka, bitari imikino.”

Nubwo amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda atahagaritswe mu buryo bwemewe n’amategeko ariko guverinoma iyobowe n’ishyaka ry’Abakozi ntiyabonamo igisubizo.

Cooper ati “Twaganiriye na Guverinoma y’u Butaliyani ku bijyanye na gahunda yabo, turavuga ngo tuzareba igishoboka.”

Yashimangiye ko bashyize imbaraga mu mutekano ku mipaka no kurwanya ibyaha bishingiye ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka no guhangana n’udutsiko tw’amabandi.

U Bwongereza buri kwiga ku masezerano y'u Butaliyani na Albanie arebana n'abimukira ngo buyashyira mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .