Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Starmer byatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za Mutarama cyangwa mu Ntangiriro za Gashyantare, nyuma yuko Trump azaba yarahiriye kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2024.
Mu bizaba bimujyanye ngo harimo no gusaba Donald Trump kudahagarika inkunga igihugu cye cyahaga Ukraine muri iyo ntambara.
Ni mu gihe Donald Trump yakunze kumvikana avuga ko intambara y’u Burusiya na Ukraine azayirangiza mu munsi umwe akigera ku butegetsi, ndetse yanenze cyane ubutegetsi bwa Joe Biden ko bwatakaje amafaranga menshi bufasha Ukraine muri iyo ntambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!