Minisitiri w’Umutekano, Priti Patel, yemeje uku koherezwa nyuma y’uko ikibazo cyageze mu biro bye mu kwezi gushize, ubwo Urukiko rwari rumaze kwemeza ko nta nzitizi zihari mu buryo bw’amategeko cyangwa impungenge ku buryo yazafatwa ageze muri Amerika.
Byitezwe ko iki cyemezo gihita kijuririrwa, aho uruhande rwa Asange ruvuga ko ifungwa rye ribangamiye uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza, ndetse rishingiye ku mpamvu za politiki.
Umuvugizi wa Home Office yatangaje ko "Ku wa 17 Kamena, nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze n’urukiko rukuru, hatanzwe itegeko ryo kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Julian Assange. Assange afite iminsi isanzwe 14 yo kujurira."
Leta ya Amerika yamushyizeho ibirego 18 birimo gucura umugambi wo kwinjira mu makuru y’igisirikare cya Amerika ngo abone amakuru akomeye ku ntambara zo muri Afghanistan na Iraq, yaje no gushyira ku rubuga rwa Wikileaks mu 2010 na 2011.
Izo nyandiko zagaragaje uko igisirikare cya Amerika cyishe amagana y’abasivile mu bikorwa bitatangajwe mu ntambara ya Afghanistan.
Zinerekana inyandiko zivuga ko abasivile 66.000 bishwe muri Iraq, imfungwa zigakorerwa iyicarubozo, bikozwe n’ingabo za Amerika na Iraq.
Amerika ivuga ko mu kubona aya makuru yarenze ku mategeko kandi yashyize ubuzima mu kaga, mu gihe Assange we avuga ko urubanza rwe rufite impamvu za politiki.
Umucamanza wo ku rwego rwa mbere yari yanze kohereza Assange muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mpungenge z’uko ashobora gushyirwa mu kato, akanashyirirwaho izindi ngamba zihariye.
Amerika yavuze ko nta ngamba zihariye azashyirirwaho niyoherezwa, ngo keretse akoze andi makosa cyangwa ibyaha bisaba ko afungwa mu buryo bwihariye.
Guverinoma ya Amerika yo yanavuze ko igifungo ishobora kumuha kitazarenga hagati y’imyaka ine n’itandatu.
Urubanza rwa Assage rumaze igihe
Assange yatangiye gukurikiranwa ubwo mu 2010 Suède yamushyiriragaho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, imushinja ibyaha byo gufata ku ngufu.
Yahise afungwa, ariko mu gihe akiburana ku bijyanye no kurizwa indege ajajyanwa muri Suède, yemerewe kuburana ari hanze. Akimenya ko yatsinzwe urubanza yahise ahungira muri ambasade ya Ecuador i Londres, hari muri Kamena 2012.
Ecuador yanamuhaye ubuhungiro bwa politiki, kubera ko yatinyaga ko agejejwe muri Suède yahita ajyanwa muri Amerika yari yatangiye kumusaba.
Ubuyobozi bwa Suède bwaje guhagarika ibirego bwamushinjaga mu mwaka wa 2019, kubera ko ibimenyetso byari bimaze gusibangana ukurikije igihe gishize.
Nyuma y’ihinduka ry’ubuyobozi muri Ecuador, ku wa 11 Mata 2019 Assange yambuwe ubuhungiro, ku buryo Polisi yagiye kumufatira muri ambasade.
Yaje guhamwa n’uko yarenze ku mategeko agenga uwarekuwe by’agateganyo, akatirwa gufungwa ibyumweru 50.
Leta zunze Ubumwe za Amerika yahitse ibyutsa dosiye ya Assange, isaba ko yakoherezwayo ngo abazwe ku byo ashinjwa, ari nabwo busabe bwasubijwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!